Imikino

Amavubi yasezerewe muri CHAN rugikubita yageze i Kigali- AMAFOTO

Nyuma yuko ikipe y’igihugu y’ U Rwanda Amavubi aviriyemo mu majonjora mu gikombe cya CHAN batsindiwe ku munota wa nyuma , kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Mutarama 2018 bagarutse i Kigali kugira ngo na Shampiyona ihite ikomeza.

Urugendo rw’u Rwanda mu mikino ya CHAN 2018 rwashyizweho akadomo  n’ikipe y’igihugu ya Libya ubwo bakinaga umukino wa nyuma mu itsinda rya Gatatu (C-). Libya yatsinze Amavubi igitego 1-0 mu gihe u Rwanda rwasabwaga inota rimwe gusa kugira ngo bakomeze muri ¼.

Urugendo rw’u Rwanda rwabaye nko kumena ibuye nta nyundo ufite kuko  rwatangiye imikino yo mu matsinda runganya na Nigeria 0-0 , aha abantu batangiye kwiha akanyabugabo ko Amavubi ashobora kuzitwara neza , ku mukino wa kabiri U Rwanda rwatsinze Equatorial Guinea igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Manzi Thierry nyugariro usanzwe akinira Rayon Sports ndetse uyu yanabaye umukinnyi w’umukino. Mashami Vincent umutoza wari wungirije Antoine Hey wasezeye ku kazi ke  yabwiye abanyamakuru ko nta kundi byagenda kuko ngo umupira w’amaguru ariko ugenda.

Ku bijyanye n’isezera rya Antoine Hey , Mashami Vincent avuga ko we ubwe (Antoine Hey) ari umuntu w’umugabo ufite uburenganzira bwo gufata icyemezo ntawe abajije bityo ko ibyo yahisemo nta kindi we nka Mashami yarenzaho.

Mashami ati Hey ni umuntu wifatira icyemezo ntacyo narenzaho

Umutoza Antoine Hey abinyujije  ku rukuta rwa Twitter  yavuze ko yeguye muri aya magambo agira ati “Byari iby’icyubahiro kuba umutoza mukuru w’Amavubi. Imikoranire na FERWAFA, Minisiteri ya Siporo, abakizi banjye mu rwego Tekinike n’abakinnyi bacu yari myiza.”

Yakomeje agira ati:”Twagiranye ibihe byiza, rimwe na rimwe byari ibyishimo, ubundi amarira. Ndagira ngo nshimire abafana bacu bose n’inshuti kuko  batwizeye ndetse bakaba baranaduteye akanyabugabo muri uru rugendo rwacu. Ndashimira by’umwihariko ikipe yanjye. Mwambereye beza! Kandi mbiseguyeho ko tutabashije kugera ku nzozi zacu! Ntawe uzi icyo ejo hazaza hatubikiye, ariko wenda umunsi umwe tuzongera duhure. Naje nk’Umunyamahanga ariko ngiye nk’inshuti, Imana ibahe umugisha mwese. Byari iby’icyubahiro! Amavubi”

Nshuti Savio yaje kwakirwa n’abafana ba APR FC kubera ko APR yamaze kumugura nyuma yo gusesa amasezerano yari afitiye AS Kigali
Ombolenga Fitina
Uyu ni Yannick Mukunzi
Nshuti Innocent
Bizimana Djihad
Bakame na Djihad

Twitter
WhatsApp
FbMessenger