Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura n’Inzovu za Cote d’Ivoire
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi kuri ubu baherereye i Abidjan mu gihugu cya Cote d’Ivoire, bakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura n’Inzovu z’iki gihugu mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri usoza itsinda H.
Ni imyitozo yabereye kuri Stade yitiriwe Félix Houphouët-Boigny izaberaho uyu mukino.Imyitozo Amavubi yakoze ni iyoroheje, yiganjemo iyo kunanura imitsi.
Amavubi afite intego yo gukura amanota atatu mu gihugu cya Cote d’Ivoire kugira ngo aheshe u Rwanda ishema, mu gihe Abanya-Cote d’Ivoire na bo bakaniye ko bagomba kuyababaza. Amakuru ava mu gihugu cya Cote d’Ivoire avuga ko abaturage baho bamaze kubaka imbyiniro bazishimiraho nyuma yo kunyagira Amavubi y’u Rwanda.