Amavubi yakoze imyitozo ya mbere yitegura ibirwa bya Seychelles (Amafoto)
Kuri uyu wa kabiri, abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bakoze imyitozo ya mbere, mu rwego rwo kwitegura umukino ubanza w’ijonjora ry’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar muri 2022 izahuriramo n’ibirwa bya Seychelles mu cyumweru gitaha.
Uyu mukino uteganyijwe kubera i Victoria muri Seychelles ku wa 05 Nzeri, mbere y’uwo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Imyitozo y’Amavubi yitabiriwe n’abakinnyi bahamagawe basanzwe bakina hano mu Rwanda, biyongeraho myugariro Emery Bayisenge ukina muri Saif Sporting Club yo muri Bangladesh umaze iminsi hano mu Rwanda. Abakinnyi basanzwe bakina hanze y’igihugu bazasanga bagenzi babo, ubwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA izaba yatanze ikiruhuko mpuzamahanga.
Abakinnyi barimo Umar Rwabugiri, Kimenyi Yves, Emery Bayisenge, Manzi Thierry, Fitina Omborenga, Imanishimwe Emmanuel, Rutanga Eric, Buteera Andrew, Niyonzima Olivier Sefu, Niyonzima Haruna, Iranzi Jean Claude, Iradukunda Eric, Manishimwe Djabel, Mico Justin na Sugira Ernest bose bitabiriye imyitozo uyu munsi.
Abakinnyi icyenda ni bo bategerejwe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, aba bakaba barimo Rwatubyaye Abdul wa Colorado Rapids FC muri Amerika, Nirisarike Salomon wa AFC Tubuze mu Bubiligi, na Bizimana Djihad wa Waasland Beveren mu Bubiligi.
Aba bakinnyi kandi barimo Hakizimana Muhadjiri wa Emirates Club Dubai, Jacques Tuyisenge wa Petro Atletico yo muri Angola, Meddie Kagere wa Simba SC yo muri Tanzania, Sibomana Patrick Papy wa Young Africans yo muri Tanzania, Yannick Mukunzi wa IF Sandvikens yo muri Swede na Kevin Muhire wa Misr lel-Makkasa Sporting club yo mu Misiri.