Amavubi yahagamye Sénegal biyisaba gutegereza penaliti yo ku mwisho
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yagerageje kwihagararaho imbere y’ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Les Lions de la Téranga, aho byageze hafi ku ifirimbi ya nyuma bikinganya inota 1, ariko ku munota wanyuma w’inyongera haboneka penaliti yabaye inkomoko y’igitego 1-0.
Sénegal yatsinze Amavubi igitego 1-0 mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023,mu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 tariki ya 07 Kamena 2022.
Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa kabiri wo mu tsinda L wabereye kuri Stade ya Abdoulaye Wade i Dakar. Amavubi yashoboye gucunga neza ibice byombi by’uyu mukino, gusa umunota wa nyuma w’inyongera aba ari wo uba ikibazo.
Igitego rukumbi cyatsinzwe kuri Penaliti na Sadio Mané ni cyo cyafashije kwegukana amanota atatu y’uyu mukino yabonye yiyushye akuya. Ni nyuma y’uko myugariro Mutsinzi Ange Jimmy yari ashatse gutera umupira akiza izamu, bikarangira ateye ikirenge cya myugariro w’iburyo wa Sénégal Saliou Cissé.
Iyi Sénégal mu gice cya mbere cy’umukino yari yagerageje gushyira igitutu ku kipe y’Igihugu ’Amavubi’ gusa ibona uburyo butatu burimo n’umupira wa Mané wakubise ku ncundura nto gusa ntibwagira icyo butanga.
Mu gice cya kabiri cy’umukino umutoza Aliou Cissé nyuma yo gukora impinduka zitandukanye, Sénégal na bwo yokeje igitutu ku Rwanda gusa umunyezamu Kwizera Olivier na ba myugariro bari bamuhagaze imbere bakomeza kwihagararaho.
Amavubi yagerageje uburyo bwa Kagere wateye umupira uremereye ku munota wa 52 w’umukino ukajya hanze cyo kimwe na Imanishimwe Emmanuel washatse gutungura umunyezamu Edouard Mendy wari wasohotse na bwo umupira ugaca kure y’izamu.
Gutsinda Amavubi bitumye Sénégal yanikira amakipe ari kumwe na yo mu tsinda, dore ko kuri ubu iriyoboye bidashidikanywaho n’amanota atandatu mu gihe amavubi afiteinota rimwe.