Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 ntacyitabiriye imikino ya CECAFA
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryamaze gutangaza ko ikipe y’igihugu Amavubi y’abasore batarengeje imyaka 23 itakitabiriye imikino ya CECAFA iteganijwe kubera mu gihugu cya Ethiopia.
Nkuko byagaragaye binyuze mu ibaruwa ifunguye Ferwafa yageneye abanyamakuru, iri shyirahamwe ryavuze ko Amavubi atazitabira imikino ya CECAFA kubera ubwiyongere bwinshi bw’icyorezo cya Coronavirus haba mu Rwanda no mu bihugu bigize Afurika y’iburasirazuba ndetse n’iubwoko bushya bwa Coronavirus (Delta) bwamaze kugaragara mu Rwanda.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikaba ryamaze no kumenyesha CECAFA ko Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 atazitabira iryo rushanwa rizabera mu gihugu cya Ethiopia kubera ibibazo by’icyorezo cya coronavirus bikomeje kugaragara hano mu gihugu cyacu.
Irushanwa rya CECAFA y’amakipe y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 23 rikaba riteganijwe gutangira tariki ya 17 Nyakanga 2021 rikazasozwa tariki ya 31 Nyakanga 2021 rikabera mu gihugu cya Ethiopia, aho rigomba kuzitabirwa n’ibihugu byose bigize aka gace ka CECAFA.
Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yari amaze iminsi arimo kwitegura imikino ya CECAFA, aho abatoza bari bahawe iyi kipe bari bahamagaye abakinnyi 35 mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda ndetse n’abakinnyi bakina hanze, imyitozo ikaba yakorerwaga kuri Stade Amahoro I Remera.
Yanditswe na Bertrand Iradukunda