Amavubi y’Abari n’Abategarugori arakina umukino wa gicuti na RDC kuri uyu wa kabiri
Kuri uyu wa kabiri, ikipe y’igihugu Amavubi y’abari n’abategarugori irakina umukino wa gicuti na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ni mukino uzabera kuri Stade Umuganda I Rubavu.
Ni umukino Amavubi yatangiye kwitegura mu cyumweru gishize ari kumwe n’umutoza wayo Habimana Sosthene.
Uyu mukino wa gicuti wateguwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA, mu rwego rwo gufasha ikipe y’igihugu kuba mu mwuka w’amarushanwa wazayifasha kwitwara neza mu marushanwa ari imbere.
Ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, uyu mukino ni umwanya mwiza wo kwitegura ikipe y’igihugu ya Tanzania bazahurira mu mukino wo gushaka itike y’imikino Olympique. RDC na Tanzania bazahura bwa mbere ku wa 02 Gicurasi, mu mukino uzabera I Dae Es Salaam.
Ikipe ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo iragera I Rubavu mu gitondo, mbere yo gukina umukino ku Gicamunsi. Nyuma y’uyu mukino iyi kipe izasubira I Goma aho ikomeje gukorera imyitozo.
Abakinnyi b’Ikipe y’igihugu bamaze iminsi mu myitozo.
Abazamu: Nyirabashitsi Judith (Baobab Queens, Tanzania), Uwizeyimana Helene (AS Kigali WFC) na Uwatesi Hamida (EAC Kabutare).
Abakina inyuma: Mukantaganira Joselyne (AS Kigali WFC), Nyirahabimana Anne (Scandinavia WFC), Nyiransanzabera Milliam (Rambura WFC), Maniraguha Louise (AS Kigali WFC), Uwimbabazi Immacule (Kamonyi WFC), Nibagwire Sifa Gloria (AS Kigali WFC), Kayitesi Alody (AS Kigali WFC), Niyonkuru M. Goreth (ES Mutunda WFC) na Mutuyimana Albertine (Kamonyi WFC).
Abakina hagati: Kalimba Alice (AS Kigwali WFC), Mukandayisenga Nadine (Scandinavia WFC), Mukeshimana Jeanette AS Kigali WFC), Uwase Andorsene (ES Mutunda WFC),
Umwariwase Dudja (AS Kigali WFC) na Nimugaba Sophie (AS Kigali WFC).
Abataha izamu: Kankindi Fatuma (Scandinavia WFC), Ibangarye Anne Marie (AS Kigali WFC), Nibagwire Libery (AS Kigali WFC), Iradukunda Callixte (AS Kigali WFC), Uwamahoro Beatrice (Kamonyi WFC), Mushimiyimana Marie Claire (Scandinavia WFC).