Amavubi y’abakinnyi 10 yatsinzwe na Zambia, amahirwe yo kujya muri CAN arayoyoka-amafoto
Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 itsindiwe i Kigali n’iya Zambia ibitego 2-0, amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika ku basore b’u Rwanda arayoyoka.
Chipolopolo (ikipe y’igihugu ya Zambia) yatangiye uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali bigaragara ko irusha u Rwanda guhererekanya umupira neza, ndetse no kurema uburyo bw’ibitego imbere y’izamu.
Iyi kipe inafite igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 giheruka yatangiye guteza ibibazo mu izamu ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre, nyuma y’uko Lameck Banda acenze abakinnyi batatu b’u Rwanda, ateye ishoti umupira ukurwamo na Ntwari wari mu izamu ry’Amavubi.
Amavubi na yo yacishagamo agakina yabonye uburyo bw’igitego ku munota wa 14, nyumay’umupira wahinduwe na Patrick Mugisha, Lague Byiringiro ashyizeho umutwe umupira uca hanze gato y’izamu ryari ririnzwe na Bwalya Prince.
Zambia yakomeje gushyira igitutu ku Rwanda, maze Francisco Mwepu wari wazonze Amavubi ayitsindira igitego ku munota wa 34 w’umukino.
Iki gitego ni cyo cyajyanye amakipe yombi kuruhuka.
Igice cya kabiri cyatangiye Zambia ishaka igitego cya kabiri, gusa u Rwanda na rwo rwacishagamo rukagera ku izamu ryayo, n’ubwo gutera mu izamu byabaga ingorabahizi.
Ibintu byaje kongera kuba bibi ku basore b’umutoza Mashami Vincent, ubwo Sindambiwe Protais yahabwaga ikarita itukura ku munota wa 59, nyuma y’ikosa yari akoreye Lameck Banda.
Iyi karita ntiyaciye cyane intege abasore b’u Rwanda, kuko n’ubwo wabonaga ko Zambia ibarusha, na bo bageragezaga kuyotsa igitutu byibura ngo bishyure igitego bari batsinzwe mu gice cya mbere cy’umukino.
Ikipe ya Zambia yarangije burundu inzozi z’Abanyarwanda ku munota wa 77 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Francisco Mwepu wahise anaha ikipe ye icyizere cyo gusezerera u Rwanda igahita yerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Niger umwaka utaha.
Umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi uteganyijwe kubera i Lusaka muri Zambia ku wa 19 z’uku kwezi.