AmakuruImikino

Amavubi y’abagore yatsindiwe ibitego bike muri Ghana ugereranyije n’ibyo kuri Pele Stadium

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yagerageje kugabanya umubare w’ibitego yatsindiwe kuri Sitade mpuzamahanga yo.mu Rwanda izwi nka Pele Stadium biba akawakugani ngo “Ukoroye acira aba agabanya”.

Ni nyuma y’uko yasezerewe n’iya Ghana ku giteranyo cy’ibitego 12 ku busa mu mukino yombi,mu ijonjora ryo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika.

Kuri uyu wa Kabiri,ikipe y’abagore ya Ghana yatsinze ibitego 5-0 iy’u Rwanda mu mukino wo kwishyura wabereye muri Ghana ni nyuma y’aho mu Rwanda yari yatsinze ibitego 7-0, ubu ikaba yakuyrho ibitego bibiri byose.

Ibi bitego 5-0 bya Ghana byatsinzwe na Kusi Alice ku munota wa 22,25,37 hanyuma icya Kane cyatsinzwe na Evelyn Badu ku munota wa 43.Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 4-0.

Ikipe y’u Rwanda y’abagore yagerageje kwihagararaho mu gice cya kabiri yinjizwa ikindi kimwe cyinjiye ku munota wa 3 w’inyongera gitsinzwe na Stella Nyamekye

Iyi kipe ya Ghana izahura na Namibia mu ijonjora rya nyuma.Urugendo rwo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika rurangiriye muri aha ku Mavubi y’abagore.

Amakipe y’abagore ya TANZANIA, BURUNDI na KENYA bo bakomeje, bakuyemo Côte d’Ivoire, Ethiopia na Cameroon.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger