Amavubi vs Misiri: Umukino w’Amavubi y’abagore wabaye ubuntu(Amafoto)
Ikipe y’Igihugu y’Abagore, Amavubi iracakirana na Misiri ku wa Gatanu w’iki cyumweru mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika aho kwinjira kuri sitade azaba ari ubuntu ku bafana bifuza kuwukurikira imbonankubone.
Nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium guhera saa Cyenda aho kwinjira ahadatwikiriye bizaba ari ubuntu, mu gihe abifuza kwicara ahatwikiriye bazishyura 1000 Frw, VIP ni 5000 Frw, naho muri VVIP hakazajya abahawe ubutumire.
Mbere y’uyu mukino, Amavubi yasuwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Siporo, Ngarambe Rwego kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2025.
Mu ijambo rye Rwego yabasabye aba bakobwa gukomeza kwitwara neza aho yabibukije ko igihugu kibashyigikiye kandi cyifuza intsinzi muri iyi mikino.