AmakuruImikino

Amavubi U20 y’abakinnyi 10 yihagazeho imbere ya Zambia

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abari munsi y’imyaka 20 yagiye kunganyiriza muri Zambia 1-1, gusa asezererwa mu ijonjora ryo gushaka tike y’igikombe cya Afurika kubera ibitego 2-0 Zambia yayitsindiye i Kigali mu mukino ubanza, byatumye isezerera Amavubi ku bitego 3-1.

Ibitego 2-0 Amavubi yatsindiwe kuri Stade ya Kigali mu mukino ubanza ni byo bitumye abura amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Niger mu mwaka utaha wa 2019.

Samuel Gueulette ukina mu gihugu cy’Ububiligi ni we wafashije ikipe y’u Rwanda kwishyura igitego yari yatsinzwe na Zambia, uyu musore akaba ari umukino wa mbere yari akiniye iyi kipe dore ko umukino ubanza wabereye i Kigali warangiye acyicaye ku ntebe y’abasimbura.

Uyu mukino wabereye kuri National Heroes watangiye ikipe ya Zambia nk’uko yabigenje i Kigali isatira cyane ndetse igenda ibona n’amahirwe yakavuyemo ibitego biciye kuri Lameck Banda wari wanazonze Amavubi mu mukino ubanza, gusa ubwugarizi bw’Amavubi bukagerageza kwirwanaho uko bushoboye.

Amavubi na yo yacishagamo agasatira izamu rya Zambia, gusa iminota 45 yarangiye nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry’indi.

Zambia yatangiye igice cya kabiri isa n’aho yariye Karungu, intego ari ukubona igitego ku kabi n’akeza.

Byaje kuyihira ku munota wa 52 ubwo Mwiya Malumo yacengaga Ishimwe Christian wakinaga kuri kabiri y’Amavubi, hanyuma ateye umupira unanirwa gukurwamo n’umuzamu Fiacre Ntwari.

Amavubi yishyuye iki gitego ku munota wa 70 abifashijwemo na Samuel Gueulette, ku mupira muremure wari ukaswe na Ishimwe Christian.

Sammuel Guerette watsinze igitego cy’Amavubi.

Zambia yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku munota wa 83 w’umukino binyuze kuri penaliti, gusa umuzamu Fiacre Ntwari abera ibamba Francis Mwepu  wayiteye akayikuramo.

uyu mukino kandi wagaragayemo ikarita itukura yahawe kapiteni Prince Buregeye w’Amavubi, ikaba ari iya kabiri Amavubi yahawe mu mikino ibiri akina na Zambia, nyuma n’iyari yahawe Protais Sindambiwe mu mukino ubanza.

Nyuma yo gusezerera Amavubi ku bitego 3-1, Zambia yahise ikatisha tike y’igikombe cya Afurika isanzwe inafite, dore ko ari yo ifite icy’umwaka ushize yatwariye Senegal i Lusaka.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger