AmakuruImikino

Amavubi U-23 yatangiye kwitegura RDC, Mulisa asaba ko umikino umwe wa shampiyona ukurwaho

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 batangiye umwiherero utegura umukino w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika uzahuza Amavubi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni umukino uteganyijwe kubera kuri Stade Umuganda mu byumweru 2 biri imbere, mbere y’uko aya makipe ahurira mu wo kwishyura uzabera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Imyitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi yo kuri uyu wa kabiri yabereye ku kibuga cya FERWAFA i Remera, yitabirirwa n’abakinnyi 7 bonyine muri 30 bahamagawe, barimo abo mu kiciro cya kabiri ndetse n’abahawe uruhushya na APR FC.

Abakinnyi bitabiriye imyitozo barimo Cyuzuzo Gaël, Byunvuhore Tresor, Rugambwa Jean Baptiste na Nkubana Marc ba Gasogi United; Hakizimana Adolphe wa Isonga FC, cyo kimwe na Ntwali Fiacre na Blaise Itangishaka ba APR FC.

Buregeya Prince wa APR FC cyo kimwe na mugenzi we Lague Byiringiro na bo batangiye umwiherero, gusa ntibakoze imyitozo kuko bagifite utubazo tw’imvune.

Mu gihe habura ibyumweru 2 byonyine ngo Amavubi acakirane na RDC, Jimmy Mulisa utoza iyi kipe asanga hakenewe imbaraga nyinshi kugira ngo abakinnyi bamenyerane muri iki gihe gito bafite.

Yavuze kandi ko yasabye ko hagira umunsi wa shampiyona usubikwa mu rwego rwo kumenya neza abakinnyi bose afite ku buryo byanamworohera gutranya abo azifashisha imbere ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati” Nasabye ko umwe mu minsi itatu ya shampiyona igomba gukinwa mbere y’umukino w’Amavubi wakurwaho kuko byamfasha kubona bamwe mu bana babanza mu kibuga mu makipe yo mu cyiciro cya mbere nka; Marines FC, Rayon Sports na APR FC mu mpera z’iki cyumweru.”

Umutoza Mulisa asanga umunsi wa gatanu wa shampiyona usubitswe byamufasha kwitegura RDC neza dore ko ugomba gukinwa habura iminsi itandatu gusa ngo Amavubi acakirane na RDC.

Jimmy Mulisa, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi U-23.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger