AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Amavubi U-23 aherewe isomo rya ruhago i Kinshasa

Urugendo rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 mu ijonjora ry’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri rurangiriye I Kinshasa, nyuma yo kuhatsindirwa na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 5-0.

Uyu wari umukino wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze, nyuma y’umukino ubanza wabereye I Rubavu mu cyumweru gishize ukarangira amakipe yombi aguye miswi 0-0.

N’ubwo umutoza Jimmy Mulisa n’abasore be bari bahigiye gukorera amateka I Kinshasa, abenshi bafataga amagambo yabo nk’inzozi bijyanye n’umuriro Congo Kinshasa yari yacanye ku kipe y’u Rwanda ubwo bari bahuriye mu mukino ubanza.

Abakongomani bafunguye amazamu ku munota wa gatandatu w’umukino ku makosa y’ab’inyuma b’Amavubi bananiwe kumvikana, baza gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 31 w’umukino.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye RDC iri imbere n’ibitego 2-0.

Abakongomani bari barushije Amavubi ku buryo bugaragara mu gice cya mbere, bagarutse mu gice cya kabiri cy’umukino umugambi ukiri uwo kuyatsinda byinshi.

RDC yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 53, ku wa 69 itsinda icya kane mbere y’agashinguracumu ko ku munota wa 84 w’umukino.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger