AmakuruImikino

Amavubi U 20: 18 bagomba gucakirana na Kenya bamenyekanye

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 20 Mashami Vincent yamaze gutangaza amazina y’abakinnyi 18 azifashisha akina na Harambe Stars ya Kenya, akaba ari mu mukino ubanza mu ijonjora ryo gushaka tike y’igikombe cya Afurika giteganyijwe kubera muri Niger mu mwaka utaha wa 2019.

Umukino ubanza hagati y’u Rwanda na Kenya uteganyijwe kuba ku wa 01 Mata, ukazabera i Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Abakinnyi umutoza Mashami yamaze kwemeza kuzifashisha muri uyu mukino biganjemo aba APR FC ndetse n’ab’Intare, ishuri ry’igisha umupira w’amaguru ry’ikipe ya APR FC.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu afite abakinnyi 4 muri 18 bahamagawe, mu gihe ishuri ryayo ryo rifitemo abakinnyi 6. Muri iyi kipe hanarimo abakinnyi 3 b’ikipe ya FC Marines, 2 ba Unity Sports Club, 2 ba Kiyovu Sports ndetse n’umwe wo muri Bugesera.

Lague Byiringiro wa APR azaba ari mu bayoboye ubusatirizi bw’Amavubi.

Amavubi U20 azahaguruka i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Werurwe yerekeza i Nairobi, aho azakinira umukino ubanza ku cyumweru tariki ya 1 Mata.

Dore urutonde rw’abakinnyi 18 Mashami Vincent yahisemo kwitabaza.

Abazamu: Cyuzuzo Gael (Unity FC) na Ntwari Fiacre (Intare FC)

Ba myugariro: Songayingabo Shaffy ( APR FC), Buregeya Prince (APR FC), Ndayishimiye Thierry (Marines FC), Ishimwe Christian (Marines), Uwineza Aime Placide (SC Kiyovu), Nshimiyimana Govin (Intare FC) na  Hakizimana Felecien (Intare FC).

Abakina hagati: Nyirinkindi Saleh (APR FC), Bonane Janvier (Kiyovu), Cyitegetse Bogarde (Bugesera FC), Ishimwe Saleh (Unity FC) na Byukusenge Jacob (Intare FC)

Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Mugisha Patrick (Marines FC), Sindambiwe Protais (Intare FC) na Nshimyumuremyi Gilbert (Intare FC).

Amavubi agiye gukina uyu mukino nyuma y’imyitozo bamazemo ibyumweru bibiri, aho bakinnyemo n’imikino ibiri ya gicuti, uwa mbere bakaba barawunganyije na Police FC igitego 1-1, uwa kabiri bagatsinda Kiyovu Sports ibitego 2-1.

Biteganyijwe ko iyikipe izahaguruka i Kigali ikererekeza i Nairobi ku wa 30 z’uku kwezi, mu gihe umukino wayo na Kenya uzaba tariki ya 01 Mata.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger