AmakuruImikino

Amavubi U-17 yatsinzwe na Tanzania kuri za Penaliti, atakaza umwanya wa gatatu

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abari munsi y’imyaka 17 yabuze amahirwe yo kwegukana umwanya wa gatatu mu mikino y’amajonjora y’igikombe cya Afurika iri kugana ku musozo, nyuma yo gutsindwa na Tanzania kuri penaliti 4-3.

Ni imikino yahuriyemo amakipe y’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba yaberaga i Dar Es Salaam mu gihugu cya Tanzania.

Ni umukino wa kabiri by’umwihariko amakipe yombi yari ahuriyemo muri iyi mikino, dore ko yari yanahuriye mu mukino wa nyuma w’itsinda Tanzania ikanyagira Amavubi ibitego 4-0.

Abasore b’umutoza Yves Rwasamanzi bakinnye uyu mukino mu buryo butandukanye n’ubwo bakinnyemo uwa mbere, dore ko noneho bari bashoboye gucunga umusore witwa Kelvin John wabaga ubirukansa buri mwanya.

Tanzania ni yo yafunguye amazamu mbere, ku gitego cyitsinzwe na Enni Niyomugisha. Hari ku munota wa 39 w’umukino.

Amavubi wabonaga ko agerageza gukina neza yagerageje ibishoboka byose ngo yishyure iki gitego mu minota 6 yaburaga ngo igice cya mbere cy’umukino kirangire, gusa iminota 45 irangira Tanzania ikiyoboye n’igitego 1-0.

Amavubi yagarukanye imbaraga nyinshi mu ntangiriro z’igice cya kabiri cy’umukino,birangira anishyuye igitego yari yatsinzwe abifashijwemo na Rodrigue Isingizwe.

Ikipe y’igihugu ya Tanzania yaje kongera kuyobora umukino ku munota wa 81 n’umwe w’umukino ku gitego cyatsinzwe kuri Penaliti na Kapiteni wayo Morris Abraham, gusa mu gihe umupira waburaga iminota 2 ngo urangire u Rwanda ruhita rukishyura, umukino urangira ari 2-2.

Byabaye ngombwa ko yiyambazwa za Penaliti, Tanzania yinjiza Penaliti 4-3 z’u Rwanda, ihita inegukana umwanya wa gatatu muri iyi mikino.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger