AmakuruImikino

Amavubi U-17 yatangiye rya rushanwa ryateguwe na FERWAFA atsindwa na Cameroon

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17, yatangiye rya rushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA itsindwa na Cameroon ibitego 3-1.

Iri rushanwa ryatangiye kuri uyu wa gatanu, rihuriwemo n’ibihugu bitatu ari byo u Rwanda, Cameroon na Tanzania. Imikino yaryo yose izakinirwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umukino ufungura iri rushanwa wahuje Amavubi na Cameroon, gusa n’ubwo abasore b’u Rwanda babashije kubona igitego hakiri kare, ntibyakunze ko barangiza umukino babonye insinzi.

Rutahizamu Nyarugabo Moise wamenyekanye cyane mu mwaka ushize ubwo Amavubi U-17 yari mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, ni we wafunguye amazamu ku ruhande rw’ikipe y’igihugu Amavubi iri gutozwa na Yves Rwasamanzi. Hari ku munota wa 26 w’umukino.

Cameroon yishyuye ku munota wa 37 w’umukino ibifashijwemo na Bere Francois, mbere y’uko mugenzi we witwa Wamba Leonel atsinda igitego cya kabiri nyuma y’umunota umwe.

Ingimbi za Cameroon zabonye igitego cya gatatu ku munota wa 57 zitsindiwe na Mvoue Steve.

Amavubi azongera kugaruka mu kibuga ku wa 04 Mata akina na Serengeti Boys ya Tanzania, gusa mbere yahoo gato (Ku wa 02 Mata) Tanzania izaba yabanje gukina na Cameroon.

FERWAFA yateguye iri rushanwa mu rwego rwo gufasha ingimbi z’u Rwanda kuguma mu mwuka w’amarushanwa zizitegura mu minsi iri imbere. Ku ruhande rwa Tanzania na Cameroon, iri rushanwa rizabafasha kwitegura neza imikino y’igikombe cya Afurika kizabera muri Burkinafaso muri Gicurasi bazitabira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger