AmakuruImikino

Amavubi U-17 yamenye uwo bazahurira muri 1/2 cy’irangiza

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abari munsi y’imyaka 17 yamaze kumenya ko igomba gukina na Ethiopia, mu mukino wa 1/2 cy’irangiza mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera i Dar Es Salaam muri Tanzania.

Iyi kipe yasoje imikino y’amatsinda ku munsi w’ejo itsinzwe na Tanzania ibitego 4-0, gusa ntiyahita imenya uwo bazahurira muri 1/2 cy’irangiza kuko byari gusobanuka uyu munsi dore ko ari ho imikino isoza itsinda rya mbere yagombaga kuba.

Iyi mikino yasize ikipe y’igihugu Amavubi yisanze hamwe n’iya Ethiopia yasoje iyoboye itsinda rya mbere, nyuma yo kurangiza imikino y’amatsinda nta n’umwe itakaje. Nyuma yo gutsinda umukino wa Djibout, uwa Sudan y’Amajyepfo n’uwa Uganda, iyi kipe ya Ethiopia yasoje imikino y’amatsinda itsinda Kenya ibitego 4-2.

Iyi Kenya n’ubwo yari yatsinze Djibout ibitego 9-0 mu mukino wa kabiri w’itsinda, ntibyayihaye amahirwe yo kugera muri 1/2 cy’irangiza, bityo ikaba yahise isezererwa cyo kimwe na Djibout.

Iyi Djibout yo icyo yakoze ni ugutsindwa akayabo k’ibitego, kuko no mu mukino usoza itsinda yakinnye uyu munsi warangiye itsinzwe n’Imisambi ya Uganda ibitego 8-0.

Iyi Uganda yo igomba kwisobanura na Tanzania yarangije iyoboye itsinda rya mbere, nyuma yo gutsinda imikino yose.

Imikino ya 1/2 cy’irangiza iteganyijwe gukinwa ku wa gatanu w’iki cy’umweru. Ikipe izegukana igikombe igomba kuzazamukana na Tanzania ifite iyi tike. Mu gihe Tanzania yaba ari yo itwaye iki gikombe, izazamukana n’iyo bazaba bahuriye ku mukino wa nyuma.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger