Amavubi atsinze Seychelles atera intambwe igana mu matsinda y’ijonjora ry’igikombe cy’isi
Ikipe y’igihugu Amavubi iteye intambwe igana mu matsinda y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022, nyuma yo gutsindira Seychelles imbere y’abafana bayo ibitego 3-0.
Ni mu mukino ubanza wabereye kuri Stad d’Inite iherereye i Victoria mu murwa mukuru w’ibirwa bya Seychelles.
Ibitego bya Hakizimana Muhadjiri, Mukunzi Yannick na Meddie Kagere ni byo byafashije Amavubi gukura insinzi muri Seychelles, mbere yo guhurira na yo mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali mu cyumweru gitaha.
Ni umukino Amavubi yarushijemo Seychelles ku mpande zose z’ikibuga.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Amavubi ari imbere n’ibitego 2-0. Icya mbere kinjiye ku munota wa 33 gitsinzwe na Hakizimana Muhadjiri, ku ishoti rikomeye yarekuriye hanze y’urubuga rw’amahina umupira uruhukira mu rucundura.
Ku munota wa 36 Mukunzi Yannick yatsindiye Amavubi igitego cya kabiri, ku mupira wari uturutse kuri koruneri yari tewe na Muhadjiri Hakizimana.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Amavubi yashoboraga kubona ibindi bitego gusa imipira y’abakinnyi nka Kagere na Muhadjiri ikagenda igarurwa n’igiti cy’izamu.
Meddie Kagere yatsindiye Amavubi igitego cya gatatu ku munota wa 79 w’umukino, nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe na Kapiteni Tuyisenge Jacques wabanje kugundagurana na ba myugariro ba Seychelles, mbere yo gutanga umupira kwa Kagere.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.
Mu gihe Amavubi yaba asezereye ibirwa bya Seychelles, azahita yinjira mu matsinda yo gushaka itike yo gushaka amakipe atanu agomba guhagararira Afurika mu gikombe cy’isi.