AmakuruImikino

Amavubi: Ishyamba si ryeru mbere yo guhura na Harambee Stars

Amakuru aturuka i Nairobi aravuga ko umwuka utifashe neza mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’ yitegura guhura na Harambee Stars ya Kenya kuri iki cyumweru.

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru ni bwo Amavubi yakirwa na Kenya, mu mukino wa nyuma wo mu tsinda E mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Ni umukino u Rwanda rugiye gukina ntacyo ruharanira, dore ko rwamaze kumenya ko Mali ari yo igomba gukina ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Amavubi mu mikino itanu yo mu tsinda yakinnye yatsinzwemo ine, igikomeye yakoze kiba kunganyiriza na Kenya igitego 1-1 i Kigali.

Kuri iyi nshuro u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda n’inota rimwe ryonyine, mu gihe Kenya na yo itarashobora gutsinda umukino n’umwe iri ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri.

Amavubi agiye gukina uyu mukino morali iri hasi cyane, nyuma yo kunyagirirwa na Mali i Kigali ibitego 3-0.

Ni Amavubi kandi aza kuba adafite Kapiteni Niyonzima utaragiye muri Kenya nyuma yo kugira ibyago mu muryango, Djihad Bizimana weretswe ikarita itukura mu mukino wa Mali cyo kimwe na Imanishimwe Emmanuel wavunitse.

Amakuru aturuka i Nairobi kandi aravuga ko Rafael York ataza kugaragara mu mukino wo kuri iki cyumweru, nyuma yo gushwana mu buryo bukomeye n’abatoza b’ikipe y’igihugu agahita yurira indege yerekeza mu gihugu cya Suède.

Si bwo bwa mbere uyu mukinnyi umaze igihe gito ahamagawe mu kipe y’igihugu avuzweho kuyitezamo akavuyo kuko na nyuma y’umukino Amavubi yatsinzwemo na Uganda i Kigali na bwo yashatse gusubira iwabo muri Suède adakinnye uwo kwishyura, gusa bikarangira yisubiye ku cyemezo cye.

Amavubi kandi agiye gukina na Kenya mu gihe umutoza Mashami Vincent ari ku gitutu cy’abamaze kurambirwa ikipe y’igihugu bamushinja kuba adashoboye kubera umusaruro mubi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger