AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Amavubi atomboye neza mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022

Ikipe y’igihugu Amavubi atomboye kuzahura n’ibirwa bya Seychelles, mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi cy’ibihugu kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022.

Ni tombora imaze kubera i Cairo mu Misiri igaragaza uko amakipe y’ibihugu 28 bya nyuma ku mugabane wa Afurika bigomba guhura mu ijonjora ry’ibanze.

Imikino y’amajonjora iteganyijwe hagati y’itariki ya 02 n’iya 10 Nzeri 2019.

Mu gihe u Rwanda rwaba rushoboye gusezerera ibirwa bya Seychelles, rwahita rwerekeza mu ijonjora rya kabiri rizaba rigizwe n’amakipe y’ibihugu 26 bitakinnye ijonjora ry’ibanze, ibi bihugu uko ari 40 bikaba bigomba kugabanywa mu matsinda 10.

Hanyuma amakipe y’ibihugu 10 azaba yayoboye amatsinda, azatomborana akine imikino ibanza n’iyo kwishyura, kugira ngo haboneke amakipe atanu azakomeza ari na yo agomba guhagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’isi.

Uko tombora yose yagenze.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger