AmakuruImikino

Amavubi arajije Abanya-Nigeria mu ihurizo rikomeye(Amafoto)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinze Super Eagles ya Nigeria ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma wo gushaka itike yo kwerekeza muri AFCON 2025, iha abanya-Nigeria ihurizo ryo gukoraho mu y’indi mikino izakurikira.

Uyu mukino urangiye Amavubi yiyunze n’abafana, wabereye ahitwa Uyo, kuri uyu mugoroba.

Ni bwo bwa mbere mu mateka ikipe y’u Rwanda itsinze Nigeria mu mukino mpuzamahanga.

N’ubwo Super Eagles zatsinzwe imbere y’abafana babo, zisojeye ku mwanya wa mbere mu itsinda D n’amanota 11 mu mikino itandatu.

U Rwanda rwasoje rufite amanota umunani ariko rutakaza amahirwe yo gukina AFCON 2025 kubera ko Benin yanganyije na Libya i Tripoli 0-0, ikomeza kubera itandukaniro ry’ibitego.

Super Eagles ni zo zabanje gufungura amazamu ku munota wa 59 ku gitego cyatsinzwe na Samuel Chukwueze winjiye asimbuye.

Chukwueze yakoze akazi gakomeye, anyura mu bwugarizi bw’u Rwanda mbere yo kurekura ishoti rikomeye ryahise rirangamira umunyezamu Fiacre Ntwari.

Ariko kandi, ku munota wa 72, Jimmy Mutsinzi yishyuriye Amavubi n’umutwe watsinze umunyezamu Maduka Okoye.

Nyuma y’iminota itatu gusa, Innocent Nshuti yatsinze igitego cya kabiri cyahaye Amavubi intsinzi.

Ku munota wa 50, umutwe wa Victor Boniface wafashijwe na koruneri ya Moses Simon warokowe n’umunyezamu w’u Rwanda, wari Man of the Match(umukinnyi mwiza w’umukino) ubwo amakipe yombi yanganyaga 0-0 i Kigali muri Nzeri.

Mu gice cya mbere, umukino wari urimo gucunga cyane, amahirwe ya mbere akomeye yabonetse kuri Kelechi Iheanacho, ariko ishoti rye ry’ibumoso ryasubijwe inyuma n’umunyezamu w’Amavubi.

Umukino warangiye Amavubi atsinze ibitego 2-1, ariko Libya nayo iwayo inganya na Benin ubusa ku busa, bihesha Benin itike yo kuzakina igikombe cya Afurika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger