AmakuruImikino

Amavubi aracyafite icyo arwanira mu mikino y’ijonjora ry’igikombe cya Afurika ashigaje

N’ubwo ikizere cyo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon mu mwaka utaha cyayoyotse ku kipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent usanzwe ari umutoza mukuru wayo avuga ko imikino 2 isigaye Amavubi ashigaje gukina azaba arwana ku ishema ry’igihugu.

Imikino y’ijonjora ry’igikombe cya Afurika Amavubi ashigaje, harimo uwo azahuriramo na Repubulika ya Cenre Afrique uzabera i Huye ndetse n’undi azahuriramo na Cote d’Ivoire i Abidjan muri Werurwe 2019.

Kugeza ubu mu miikino 4 Amavubi amaze gukina mu tsinda H aherereyemo, nta n’umwe aratsindamo. Ni na yo ya nyuma muri rino tsinda n’inota rimwe gusa. Ni inota ikipe y’u wanda yakuye kuri Syli National ya Guinea, nyuma yo kunganyiriza kuri Stade ya Kigali 1-1.

Umutoza Mashami avuga ko bibabaje cyane kuba Guinea Amavubi yari atezeho amakiriro byararangiye iyacitse, gusa akishimira uko abasore be bitwaye mu mukino Guinea n’u Rwanda banganyije 1-1.

Ati”Ntibyumvikanye neza ukuntu twananiwe gukura amanota 3 kuri Guinea yashoboraga kuduha amahirwe. Gusa nanone nanyuzwe n’imbaraga ndetse n’imyitwarire abakinnyi bagaragaje.”

Umutoza Mashami akomeza avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bakarwana ku ishema ry’igihugu mu mikino isigaye.

Ati” Tugiye gukora ibishoboka byose tubone amanota mu mikino 2 dushigaje, byibura ku bw’ishema ry’igihugu. Kuba ntacyo dufite cyo gutakaza bidushyira mu mwanya mwiza wo gukina nta gitutu kituriho.”

Kugeza ubu itsinda H Amavubi aherereyemo riyobowe na Guinea ifite amanota 10, Cote d’Ivoire ni iya kabiri n’amanota 7 mu gihe Repubulika ya Centre Afrique afite amanota 4.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger