AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Amavubi akuye inota kuri Guinea Conakry, ikizere cya CAN kiyoyoka burundu(Amafoto)

Icyizere cy’ikipe y’igihugu Amavubi cyo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon mu mwaka utaha kirangiriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, nyuma yo kuhanganyiriza 1-1 na Syli Nationale ya Guinea Conakry.

Hari mu mukino wa kane w’itsinda H mu ijonjora ry’igikombe cya Afurika.

Ni umukino ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye habaye impinduka zigera kuri Enye, aho umutoza Mashami Vincent yagiriye ikizere cyo kubanza mu kibuga abakinnyi barimo Manzi Thierry, Ally Niyonzima, Djabel Manishimwe na Kevin Muhire.

Ikipe y’u Rwanda yatangiye yotsa igitutu Guinea, gusa uburyo buke bwabonetse mu gice cya mbere cy’umukino abasore ba Mashami barimo Kapiteni Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere ntibashobora kububyazamo ibitego imbere y’izamu rya Ally Keita.

Umurava n’ubushake abasore b’Amavubi batangiranye byajemo agatotsi ubwo Guinea yatunguranaga ikabatsinda igitego ku munota wa 32 w’umukino. Ni igitego cyatsinzwe na rutahizamu Jose Kante Martinez. Ni ku mupira yari acomekewe na Francois Kamano.

Amavubi yagerageje ibishoboka ngo ajye kuruhuka yishyuye iki gitego, gusa ab’inyuma ba Guinea Conakry baba ibamba.

Mu gice cya kabiri cy’umukino na bwo ikipe y’u Rwanda yagerageje gukina neza bishoboka, gusa Guinea na yo yacishagamo ikazamuka ku ma Contre-Attaques atagize byinshi ahungabanya ku izamu ry’Amavubi.

Amavubi yacungiraga ku mipira miremire yo ku mpande yabonye igitego cyo kunganya ku munota wa 77 w’umukino, abifashijwemo na Kapiteni Jacques Tuyisenge. Ni ku mupira yari akatiwe na Meddie Kagere. Iki gitego cyahaye ingufu abasore b’Amavubi bagerageza no guhiga icya kabiri, n’ubwo bitigeze bibakundira.

Nyuma yo gutsinda iki gitego Amavubi yabonye ubundi buryo 2, harimo ishoti rya Kevin Muhire ryafashwe na Keita wa Guinea, ndetse n’umutambiko w’izamu Kagere Meddie yateye ku munota wa nyuma w’umukino.

Amavubi asigaje gukina imikino 2; harimo uwo azasuramo Cote d’Ivoire ndetse n’uwo azakiramo Repubulika ya Centre Afrique.

Gutsinda uyu mukino ntacyo byafasha Amavubi kuko Guinee Conakry na Cote d’Ivoire ari zo zamaze gushimangira ko zizazamuka ziyoboye itsinda H.

Abakinnyi b’Amavubi bitegura kuririmba Rwanda Nziza.
Nabi Keita na bagenzi be bishimira igitego cyo ku munota wa 32.

Jacques Tuyisenge yishimira igitego cy’Amavubi.
Jacques Tuyisenge ashimira Kagere wari umuhaye umupira.
Djihad ati”Dushyiremo imbaraga n’ikindi kiraza.”
Twitter
WhatsApp
FbMessenger