AmakuruImikino

Amavubi adafite abakinnyi ba APR FC na Mukura arakomeza kwitegura Guinea Conakry

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa mbere ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye imyitozo yitegura imikino 2 igomba kuyihuza na Guinea Conakry, mu ijonjora ry’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Cameroon mu mwaka utaha.

Aya makipe yombi abarizwa mu tsinda H aho ari kumwe n’igihugu cya Cote d’Ivoire ndetse n’icya Repubulika ya Centre Afrique.

Umukino ubanza hagati y’aya makipe yombi uzaba ari uwa gatatu w’itsinda uzabera i Conakry ku wa 12 Ukwakira, mbere y’uko aya makipe yombi yongera guhurira mu wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali, ku wa 16 Ukwakira 2018.

Ku munsi w’ejo byari byitezwe ko iyi kipe ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro, gusa abakinnyi bakoreye imyitozo yoroheje ku kibuga cya La Palisse Hotel iherereye i Nyamata ari na ho bakambitse.

Imyitozo ya mbere ikomeye kuri iyi kipe irabera kuri Stade Amahoro ku isaha ya saa cyenda z’uyu wa kabiri, gusa ntigaragaramo abakinnyi ba APR FC na Mukura Victory Sports bakimeje kwitegura umukino w’igikombe kiruta ibindi hano mu Rwanda uzahuza amakipe yabo kuri uyu wa kane.

Mu bakinnyi 7 bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe, Danny Usengimana ni we wenyine wamaze gusanga bagenzi be mu mwiherero, mu gihe abakinnyi barimo Kapiteni Haruna Niyonzima, Meddie Kagere, Jacques Tuyisenge na Kwizera Olivier byitezwe ko bazagera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.

Ku rundi ruhande Djihad Bizimana na Salomon Nirisarike bakina mu gihugu cy’Ububiligi ntabwo bazaza i Kigali ahubwo bazahurira n’Amavubi i Conakry, ku wa 09 Nzeri ari na wo munsi Amavubi azagerera mu murwa mukuru wa Guinea.

Byitezwe ko mu gihe cy’iminsi 8 Amavubi azajya akora imyitozo incuro 2 ku munsi kugeza igihe bazahagurukira i Kigali berekeza i Conakry.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger