AmakuruPolitiki

Amateka ari mu rwibutso rwa Musanze yahinduye intekerezo z’abatuye mu murenge wa Kinyababa

Bamwe mu batuye mu murenge wa Kinyababa mu karere ka Burera, bavuga ko barushijeho guhindura imyumvire ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,nyuma yo gusura urwibutso rwa Musanze bakibonera ubukana ubu bwicanyi bwakoranywe.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Kamena 2024, nyuma y’urugendo bakoreye kuri uru rwibutso rw’ahahoze COUR D’APPEL ya Ruhengeri bagasobanurirwa byinshi mu byaharanze, bakanerekwa bimwe mu bimenyetso bigaragaza uburyo Jenoside yakozwe itarobanura umuto cyangwa Umukuru, bavuze ko barushijeho kumva neza aya mateka kuko abenshi muri bo bayigishwaga mu mashuri ndetse no mu biganiro bitandukanye.

Ni urugendo twahuje ubuyobozi bw’uyu murenge, abikorera,abarezi bo mu mashuri ndetse n’abanyeshuri bahagarariye abandi mu bigo byo muri uyu murenge Kuva mu abanza kugeza mu yisumbuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa Mbarushimana Emmanuel yabwiye Teradignews.rw ko bakoze uru rugendo kugira ngo barusheho kongera ubumenyi ku mateka yaranze Jenoside ndetse banajyana n’ibyiciro byose kugira ngo bizaborohere kuyasangizanya bitewe na gahunda za buri wese.

Ati:”Uru rwibutso rwa Musanze rufite amateka yihariye cyane kurusha ahandi kuko abantu biciwe aho bizeraga ubuzima n’ubutabera, niyo mpamvu twahisemo kuza hano kugira ngo turebere hamwe uko Jenoside yateguwe n’ubukana yakoranywe,ibi bikaba bidufasha kwirinda intekerezo izo arizo zose zishobora kongera gukurura ikibi nk’iki twabonye cyakozwe kikavutsa benshi ubuzima”.

“Twazanye n’ingeri zitandukanye kugira ngo ibyo twabonye bizatworohere kubisangiza abandi bitewe na gahunda zitandukanye tubamo, dusanzwe twigishanya ,tunasobanurirana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kugera hano byongereye kurushaho kuyumva neza bityo bikaba intandaro nziza yo kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo iganisha kuri Jenoside kuko twabonye amaso ku maso ibibi byayo”.

Habumuremyi Telescope na Nyiraneza Angelique ni abanyeshuri mu rwunge rw’amashuri rwa Kinyababa bavuze ko barushijeho gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside bigishwaga Kandi biyemeza kuyasangiza bagenzi babo batabashije kuhagera.

Bati;” Twumgutse byinshi byiyongera ku mateka twigishwaga mu ishuri,twabonye imyenda ,imipira yo gukina ,ibikoresho gakondo byakoreshejwe mu kwica n’ibindi (….)bivuga ko Jenoside yahitanye ababyeyi,bakuru bacu ndetse n’abana bato akaba ariyo mpamvu ibyo tubonye ari ikimenyetso simusiga ku bugome yakoranywe bityo nkatwe tukiri bato tukaba tugomba kubigenderaho tugafunga inzira zose zanyuzwamo umwuka mubi w’ingengabitekerezo ya Jenoside”.

“Ikindi ibyo tubonye tugomba kubisangiza abo twiga hamwe,abo turi mu kigero kimwe ndetse n’ababyeyi bacu batabashije kuza hano”.

Aba baturage b’umurenge wa Kinyababa bari barangajwe imbere n’umuyobozi w’umurenge wabo Mbarushimana Emmanuel, bavuze ko bakoze uru rugendo mu rwego rwo gukomeza kwifatanya n’Abanyarwanda gukomeza Kwibuka ku nshuro ya 30 ariko hagamijwe kwiyubaka hashingiwe ku mateka bigishwa nayo bagenda babona mu bihe bitandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger