AmakuruImyidagaduroUrukundo

Amategeko 8 Kanye West yashyizeho Kim Kardashian agomba kubahiriza

Umuntu ashobora kwibaza impamvu Kanye West yaba yarashizeho aya mategeko yose k’umugore we kandi afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka , akisanzura ,gusa Kanye West hari impamvu yaba yarahisemo gukora ibi Kanye ko ari umuntu wumva ko afite uburengazira bwo kuvuga icyo ashatse. Aya mategeko Kanye yayashyizeho igihe yari atangiye gukundana na Kim Kardashian.

Kanye West na Kim Kardashian bafitanye abana babiri aribo North “Nori” West w’imyaka  na Saint West ufite umwaka . Aba bombi batangiye gukundana muri Mata 2012, basezerana kubana mu birori byabereye mu Butaliyani byabaye tariki 24 Mata 2014 n’ubwo mbere byari bizwi ko buzabera i Paris mu Bufaransa.

Kim Kardashian ntiyemerewe kuvugana n’abashijwe umutekano we.

Kanye West yashyizeho itegeko ko nta ushinzwe umutekano wemerewe kuvugana n’umugore we dore ko hari n’igihe yigeze kurasa umwe mubari bashinzwe umutekano w’umugorewe nyuma yo kumenya ko bajya bavugana.

 

Nta telefone yemerewe gufata igihe bari ku meza.

Kanye akunda ko iyo ari kumeza agomba agomba kuba ari kumwe n’abantu bitaye kubyo barimo bityo akaba yarahisemo ko Kim nawe agomba kwicara ku meza nta telefone ubundi akita ku ifunguro n’umugabo we gusa aho kujya mubindi. Kim Kardashian avuga ko ibi byatumye agabanya umwanya yahaga imbugankoranya mbaga. Gufata ifoto biza nyuma yo kurya.

Kanye akunda cyane Kim Kardashian iyo nta birungo by’ubwiza(Make Up) yisize.

Iyo Kim ari hanze yo murugo hari aho yasohokeye aba yisize ibirungo by’ubwiza(Makeup) kugira ngo agaragare neza mu buntu cyangwa kuri red carpet. Gusa iyo ari murugo ntabwo agomba kubyisiga kuko umugabo we akunda kumubona ntabyo yisize ngo nibwo amwishimira cyane birenze.

Kim agomba guhanga amaso Kanye ari kurubyiniro(stage)

Kanye West agihe ari kuririmba mu birori cyangwa mu gitaramo umugorewe agomba kumuhanga amaso ntakureba muri telefone cyangwa kwandikira undi muntu uko yishakiye ibyo aba agomba kubikora mbere yuko ajya kurubyiniro.

Imyenda ya Kanye igomba gufurirwa ukwayo yonyine

Kanye buri gihe aba ashaka ko imyenda ye imeswa ukwayo yonyine ntakuyivanga n’iyindi isanzwe. Ibi ntiwamenya impamvu yabyo gusa Kanye  ni umuntu ukunze kugira ibitekerezo bitungura abantu cyanem ubwo wasanga hari impamvu yahuye nayo mu buzima yamuteye guhitamo uyu mwanzuro.

Kanye ni we uhitamo imyenda Kim yambara iyo atwite.

Imyenda yose Kim Kardashian yambaraga igihe atwite burya ngo ni Kanye West umuhitiramo iyo yambara, isibye iyo kwambara igihe atwite imyenda yambara imwe n’imwe burya umugabo we niwe uyi muhitiramo rimwe na rimwe.Kanye azwiho gukunda abana cyane gusa kenshi uzamubona ateruye umwana wabo North cyane . Kanye ngo kuko ari umugabo  ngo niwe uhitamo aho ajyanwa aho basohokera n’ibindi.

 Kim Kardashian ntagomba kuvugana n’abo yatandukanye nabo.

Ibi umuntu yatekereza ko haba harimo gufuha cyane kuri uyu mugabao . Burya Kanye akunda kubona Umugore we Kim Kardashian ari wenyine mu mafoto cyangwa ahandi aho ariho hose , iyo ari kumwe n’abandi ntabwo bimunyura cyane iyo bigeze kuguhura cyangwa kuganira n’abakunze be bambere yuko ahura na Kanye abyanga urunuka bityo ntamwanya agombo guha abahungu yakundanye nabo mbere.

Mbere ya Kanye West, Kim Kardashian yari yaratandukanye n’abandi bagabo babiri barimo Damon Thomas na Kris Humphries ukina muri NBA[uyu bamaranye iminsi 72 bahita batandukana]. Kanye West we mbere yo kurushinga na Kim Kardashian azwiho kuba yarakundanye na Amber Rose kuva mu 2008 kugeza mu mwaka wa 2010.

Abacunga umutekano w’umugorewe bagomba kwambara imyenda y’irabura gusa.

Nyuma yo gushyiraho ikipe imucungira umutekano yahisemo n’ikipe icungira umutekano umugore we ndetse ayitegeka n’ibara bagomba kwambara. Hari abavuga ko  ibi Kanye yabikoze kugirango iyo umugore we asohokeye ahantu cyangwa hari aho agiye aba ariwe ugaragara gusa atandukanye n’abandi. 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger