Amasunzu Lupita Nyong’o yaserukanye mu birori bya Oscars 2018 yavugishije benshi.
Lupita Nyong’o umwe mu bakinnyikazi ba filime iri kuvugwa cyane muri iyi minsi Black Panther, ubwo yitabiraga ibirori byo gutanga ibihembo bya Oscars ku nshuro yabyo ya 90 yaserutse yasutse amasunzu asanzwe amenyerewe mu muco wa banyarwanda .
Lupita Amondi Nyong’o w’imyaka 35 afite se umubyara w’umunyakenya, yavukiye mu gihugu cya Megizike (Mexico) aho se yakoreraga akazi ko kwigisha gusa uyu mukobwa aza gukurira muri Kenya afite umwaka umwaka umwe nyuma asubira muri Amerika. Mu ijoro ryo ku wa 04 Gashyantare 2018 uyu mukobwa yatunguye benshi ubwo yagaragaraga mu birori bya Oscars yasutse amasunzu asanzwe akomoka mu muco wa banyarwanda. Benshi mu banyarwanda bavugako we yakoze umuco wananiye bene wo bihutira gufata ibyahandi basize ibyabo byiza babyita bibi bitakigezweho.
Uku gusuka amasunzu kwa Lupita Nyong’o kwashimishije cyane abafite umuco mu nshingano zabo hano mu Rwanda nk’uko Dr Jack Nzabonimpa abivuga. “Urubyiruko rw’u Rwanda mbere yo gushidukira iby’ahandi bareba uko bakora iby’iwabo. Barebe neza ntacyo babikoraho ngo bijyane n’igihe, umuco wacu bigaragara ko nawo wabyazwa amafaranga.”
Iki gikorwa benshi bagifata nk’ikimenyetso cyerekana ko umuco wacu witaweho wabyazwa byinshi byiza biteza imbere abatura rwanda ndetse n’igihugu muri rusange.