AmakuruImyidagaduroMu mashusho

Amashusho y’indirimbo nshya y’umuhanzikazi CHIKA akomeje kuvugisha benshi ururondogoro(Yirebe)

Amashusho y’indirimbo nshya y’umuhanzikazi Uwase Jenifer uzwi cyane nka CHIKA mu muziki, akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo yayagaragayemo yitwara muri Benoir cyangwa se mu bwogero.

Iyi ndirombo CHIKA yise “Mutima” ni indirimbo ikomeje gukundwa n’abatari bake cyane cyane abitegereza iterambere umuziki nyarwanda uri kugenda usatira uko bwije n’uko bukeye,bagahamya ko ari umuhanzi ukomeje gukora indirimbo zifite aho zihuriye n’icyerekezo cyawo.

N’ubwo benshi bamushimira banamusaba kuzakomeza abagezaho indirimbo nk’izi zinogeye amatwi, bamwe bavuga ko mu mashusho y’iyi ndirimbo,CHIKA yaba yarashatse gushotora abagabo cyane.

Ibi babikomozaho bavuga ko ubwo yari muri Benoir, yagiye akora ibimenyetso bishotora abagabo harimo nko kuzamura amaguru n’ibindi bitandukanye bikubiye mu mashusho y’iyi ndirimbo.

Ni mu gihe CHIKA we yatangarije Teradignews ko mu mashusho y’indirimbo ye, atigeze agambirira kwica abagabo mu mutwe kuko nta bice by’ibanga by’umubiri we byabongamira abagabo yigeze ashyira ku karubanda.

Umuhanzikazi CHIKA muri Benoir

Yagize ati:”Kuba abakunzi b’umuziki wanjye bakomeje kugaruka kuri iki kintu, sinahamya ko narengereye kuko niho umuziki wa none ugeze kandi burya nta bice by’ibanga bibongamira abagabo nagaragaje kandi nanjye sinabikora kuko ndi umuhanzikazi ariko bigaherekeza ko mfite umuco, erega ndi umwari w’u Rwanda!!!!”.

Yakomeje avuga ko kugaragara muri Benoir, ari kimwe nuko yagaragara ari muri Pusine (Swimming pool), kandi naho ntibyamusaba ko ajyamo yambaye y’ikwije kuko ni mu bwogero.

Ari:”Buriya Benoit nuko ariyo yaririhafi mu cyumba ariko burya nikimwe nuko narigukoresha pusine kandi nawe urabizi sinajyanamo ibishura cyangwa se rumbiya kuko sibyo kogana, gusa abakunzi banjye ndabakunda kandibafitiye ibintu byiza ahazaza”.

CHIKA yaboneyeho umwanya wo gushimira buri wese ukomeje kumutera ingabo mu bitugu areba iyi ndirimbo ye, anasaba buri wese gukomeza kumushigikira akurikirana ibihangano bye.

Ati:” Ndashimira abantu banjye mukomeje kunyereka ko munshyigikiye mureba indirimbo zanjye, Imana ibahe umugisha nukuri! Ndakomeza kubasaba gukomeza kumba hafi kuko kuba mbafite nibyo bingira kuba njye no guyegura undi CHIKA w’ejo hazaza ufite aho ageze, nizeye ko bizashoboka kubera mwe”.

Reba indirimbo ya CHIKA yise Mutima ikomeje kuvugwaho byinshi

Indirimbo “Mutima” ni iya kabiri uyu muhanzikazi ashyize hanze kuva yatangira gufashwa n’inzu ifasha abahanzi ya “The Rayan Music Entertainment” ahuriyemo na mugenzi we JOSHARI.

Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga ibihimbi bitanu kuri Youtube,mu buryo bw’amajwi(Audio) yatunganyijwe na Ayoo Rash naho amashusho yayo atunganywa na Josh Lenzi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger