Amashusho ya ‘Roho yanjye’ ya The Ben ashobora kuzagaragaramo ingagi
Umuhanzi ‘The Ben’ ukunzwe muriki gihe mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga kuri ubu ari kwitegura gukora igitarano gikomeye mu Rwanda, mu kiganiro n’abanyamakuru yagaragaje ko ashobora kuzafatira amashusho y’indirimbo ye yise ‘Roho yanjye’ mu birunga, muri pariki n’ahandi hantu nyaburanga.
Kuri uyu wa mbere mu kiganiro The Ben hamwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) yamutumiye mu gitaramo cya “Kwita izina Gala Dinner” bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.
Iki kiganiro cyagarutse cyane ku bibazo byibazwa n’abanyamakuru kuri iki gitaramo ndetse n’ibindi bitandukanye byerekeranye na RDB, aha abanyamakuru baboneyeho kubaza uko bigenda kugira ngo umuhanzi cyangwa undi muntu abe yafatira amashusho mu birunga cyangwa ahandi hantu nyaburanga mu Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Kaliza Belise, yavuze ko bitagoye ahubwo ngo icyo uwo muhanzi cyangwa undi wese asabwa ni ukwandikira RDB, abasaba uburenaganzira.
Ati “ Ntabwo bigoye[…] ntabwo nibuka neza izina ry’umuhanzi uheruka gusaba ko yafatira amashusho muri pariki ya Nyungwe ariko twaramwemereye we n’abantu bari kumwe bayafata uko babyifuza…”
Yongeye ati “ Icyo bisaba, umuhanzi yandikira RDB, akatumenyesha umunsi yifuza gufata ayo mashusho. Twe icyo dukora ni ukureba niba uwo munsi ntabindi bikorwa bihari ubundi tukamusubiza tumuha umunsi yazafatiraho amashusho ye.”
The Ben akimara kumva ibisobanuro by’uyu muyobozi yahise atangaza ko bishobotse yazava mu Rwanda afatiye amashusho yiyo yise ‘Roho Yanjye’, ahantu nyaburanga kugira ngo akomeze kwerekana ibyiza by’u Rwanda mu mahanga yose biciye mu bihangano bye.
Uyu muhanzi kandi yavuze agiye kwita cyane ku bihangano bihamagarira abanyamahanga gusura u Rwanda.
Ibirori bya “Kwita Izina Gala Dinner” bizaririmbwamo na The Ben biteganyijwe kubera mu nyubako ya Kigali Convention Centre, mu ijoro ryo ku wa 26 Kanama 2017, kwinjira ku muntu umwe byashyizwe kuri $120, mu gihe abazasohokana ari 10 bazishyura $1000.
Byitezwe ko 10% by’amafaranga azava muri iki gitaramo azakoreshwa mu bikorwa bizamura iterambere ry’abaturage naho andi asigaye agakoreshwa mu kubungabunga ingagi, no kumenyekanisha ibyiza nyaburanga bitamdukanye biri mu Rwanda.
Roho yanjye ishobora gukorerwa amashusho arimo ingagi