Amashuri y’iki gihe ni ayo kwica abari kuzavamo intiti: Apôtre Dr Paul Gitwaza
Umuyobozi wa Authentic World Ministries n’itorero Zion temple Apôtre Dr Paul Gitwaza asanga amashuri y’iki kinyejana turimo butagamije gutyaza ubwenge bw’abanyeshuri ngo bazabe abahanga ahubwo ngo bugamije kwica abari kuzaba intiti.
Ibi Apôtre Dr Paul Gitwaza abisobanura avuga ko muri iki kinyejana cya 21 uburezi buri ku rwego rwo hasi bityo ko budaha ubushobozi abana ngo bazamure ubumenyi ku rwego rwo hejuru.
Avuga ko muri iki kinyejana nta kigo cyari cyatanga umuntu ushobora gukora nka Albert Einstein wagize uruhare mu gukora igisasu cya kirimbuzi bwa mbere ndetse agashyiraho n’amaforumire yatumye indege ziguruka mu myaka yo ha mbere.
Apôtre Gitwaza yavuze ko mu ntambara ya 2 y’isi ubwo igihugu cy’Ubudage cyashakaga kwigarurira isi ku ngoma ya Adolphe Hitler ufatwa nk’umunyagitugu wabayeho kuva Isi yaremwa, Perezida wari uwa Leta zunze ubumwe z’Amerika Roosevelt afatanyije na Minisitiri w’intebe w’ubwongereza Churchill bashatse uburyo yarwanya igihugu cy’Ubuyapani maze bajya kwifashisha intiti zari zarateguwe neza mu ishuri.
Nkuko Gitwaza abivuga ngo ibi bihugu byegereye ikigo cyakoraga ubushakashatsi ku butare bwa iraniyumu kugira ngo bakange abayapani. Bifashishije uyu Albert Einstein, umuhanga mu bahanga babayeho kuva iy’Isi yabahaho niko kubakorera ibisasu byashegeshe umwanzi.
Uyu mugabo bamusabye gukora ibisasu bibiri byo kwifashisha kugira ngo bace intege igihugu cy’Ubudage n’ibindi bihugu byakoranaga nk’Ubuyapani.
Mu gihe ingabo z’abayapani zari zakamejeje biteguye gutera Leta zunze ubumwe z’Amerika ngo ni bwo ibi bisasu byatewe mu Buyapani ahitwa i Hiroshima na Nagasaki maze abayapani barerura babona ko uwo barwana nawe bibagoye.
Hari amakuru avuga ko uyu mugabo wakoze ibi bisasu (Bombe Atomic) amaze kubona ibyo ubuhanga bwe bukoze akica abantu amagana n’amagana, yahise agwa muri koma kugeza apfuye atongeye kuvuga.
Avuga ku buzima bwa Instein akiri muto, Gitwaza yavuze ko yahoraga yirukanwa ku ishuri ndetse agahora akubitwa kubera ko bamufataga nk’injiji nyamara nyuma akaza kuvamo umuntu w’ikirangirire.
Aha ni ho yahumurije ababyeyi ababwira ko nta muntu w’umuswa ubaho, ahubwo ngo aba afite ibindi byinshi atazi maze avuga n’icyo anenga uburezi bwo muri iki kinyajana cya 21 kuko bwigisha ibintu byumvikanweho ko ari byo bigomba kwigishwa kuburyo iyo umuntu atabizi ahita ahinduka injiji ubimenye akaba ari we muhanga agahabwa dipolome z’ikirenga.
Akomeza avuga ko wa wundi abantu bita injiji bashingiye ku kuba atazi ibyo bamwigishije, burya ngo aba ari umuhanga mu bindi bintu runaka bitigishwa muri iryo shuri.
Yagize ati “Urabona wa mwana wawe utahana amanota 13 ? Si igicucu ahubwo afite ibindi byinshi azi ari abarimu n’abo bigana batazi. Ubu burezi bw’iki gihe tugira bwigisha ibintu byumvikanweho gusa si amashuri atanga abahanga ahubwo ni amashuri yica abahanga.”
Yavuze ko uyu muhanga akiri ku ntebe y’ishuri mwarimu yatangiraga kwigisha we agashushanya hasi hanyuma mwarimu yabibona gutya akamukubita byongeye akanamwirukana ababyeyi be bagahora ku ishuri kugira ngo bamusabire imbabazi.
Akomeza avuga ko uyu mwana yaje kuvamo intiti na n’ubu isi ikaba ikimwirahira kubera ikintu yavumbuye cyatigishije Isi kandi agashyiraho na za forumire (formula) zakoreweho ubushakashatsi kugira ngo indege zigende mu kirere yewe inyinshi tukaba tukizigenderaho.