AmakuruAmakuru ashushye

Amashuri, amateraniro n’ubukwe byahagaritswe kubera Coronavirus ndetse no gushyingura nukubyitondera

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ishingiye ku ntera icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus kimaze gufata, mu rwego rwo kurushaho kukirwanya amashuri agomba gufunga guhera kuwa Mbere tariki 16 Werurwe, abakozi basabwa gutangira gukorera mu rugo aho bishoboka.

Ni ubutumwa Minisiteri y’Ubuzima yatanze kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’uko umuntu wa mbere mu Rwanda yagaragayeho Coronavirus, akaba ari Umuhinde wageze mu Rwanda kuwa 8 Werurwe 2020.

Mu myanzuro yafashwe igomba kumara nibura ibyumweru bibiri, ni uko insengero zifungwa guhera kuri iki cyumweru tariki 15 Werurwe, amasengesho akabera mu rugo.

Ikomeza iti “Amashuri na za kaminuza bya leta n’ibyigenga bizafunga guhera ku wa Mbere tariki 16 Werurwe 2020. Abakozi babyumvikanyeho n’abakoresha babo, barasabwa gukorera mu rugo aho bishoboka.”

Mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko abanyeshuri bose bagomba gutaha bakava ku mashuri yabo, Minisiteri y’Uburezi ikaba irimo gutegura uko bazataha, kandi inzego zose bireba zikazabigiramo uruhare ngo bigende neza.

Muri iyi myanzuro kandi harimo ko “amahuriro y’abantu benshi nk’imikino ndetse n’ubukwe bibaye bisubitswe. Abitabira imihango yo gushyingura nabo barasabwa kujyayo ari bake. Ibikorwa by’ubucuruzi na za resitora bizakomeza gukorwa hashishikarizwa ko hashyirwa intera ya metero byibuze imwe hagati y’abantu.”

Minisiteri y’Ubuzima kandi yavuze ko ingendo zitari ngombwa zigomba kugabanywa, mu kwirinda ubucucike mu modoka zitwara abagenzi.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umuntu wese wagaragaza ibimenyetso bya COVID-19 birimo ibicurane, kugira umuriro, gukorora no kugorwa no guhumeka, yaguma mu rugo ahubwo agahamagara ku 114, kugira ngo ahabwe ubufasha bwose akeneye bidasabye ko akora ingendo.

Hari abashyizwe mu kato

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko Umuhinde watahuweho Coronavirus yageze mu Rwanda avuye Mumbai ku wa 8 Werurwe, nyuma y’iminsi itandatu agira ibimenyetso bya Coronavirus ajya kwivuza ku bitaro bya Kibagabaga, ayikekwaho afatwa ibipimo, ibisubizo bigaragaza ko yarwaye.

Yakomeje ati “Uyu muntu yinjira mu gihugu nta kimenyetso na kimwe yari afite kuko biragaragara mu byemezo dufite ubwo yacaga ku kibuga cy’indege, hanyuma aho atangiye kumva atameze neza, ku wa 13 Werurwe aza kwa muganga, kandi ibipimo byaje kugaragaza ko arwaye iriya ndwara ya COVID19.”

Uwo muhinde usanzwe akorera rimwe mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda ngo yafashwe n’umuriro cyane ku wa 12 Werurwe, arakorora, agira ikibazo cyo guhumeka nabi, no gucika intege.

Dr Ngamije yakomeje ati “Ari ahantu mu ivuriro, hari ivuriro ryakira abantu bafite iriya ndwara, ari kumwe n’umugore we kuko na we ubu turamufata nk’umuntu ukekwaho indwara kugeza igihe tuzasuzuma tukamenya ko umugabo we yamwanduje cyangwa atamwanduje, byose birashoboka.”

“Bari kumwe ndetse n’umuzamu wo mu rugo babana, dufite aho twabacumbikiye kugira ngo tubiteho.”

Kuba uyu muhinde ataratahuwe ageze ku Kibuga cy’indege i Kanombe, birashoboka ko hari abandi yanduje mbere yo kugaragaza ibimenyetso ku buryo hafashwe ingamba mu gushakisha uwo yahuye na we wese, basuzumwe banakurikiranwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger