AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Amasezerano agira Afurika isoko rimwe yabaye itegeko

Amasezerano yo gushyiraho isoko rusange ry’ibicuruzwa na serivisi muri Afurika yagizwe itegeko guhera kuri iyi tariki ya 30 y’uku kwezi kwa gatanu kuko ibihugu byemeye ishyirwa mu bikorwa ryayo bigeze kuri 24 ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’ibihugu by’Afurika.

Ubu ibihugu bimaze kwemeza amasezerano ashyiraho Isoko rusange rya Africa (AfCFTA/African Continental Free Trade Agreement)  ni 24 muri 54 bigize uyu mugabane ariko ibitarayemeza bizakomeza kubikora kugera muri Nyakagana.

Ambasaderi Albert Muchanga, komiseri ushinzwe ubucuruzi n’inganda mu muryango w’ubumwe bw’Afurika (AU) yemeje ko ku munsi w’ejo ku wa gatatu Burkina Faso yabaye igihugu cya 24 cyashyize umukono kuri aya masezerano.

Amb. Albert Muchanga avuga ko ibi byo kuba ariya masezerano yabaye itegeko bizatuma harebwa ibigomba gukorwa kugira ngo ririya soko rishyirwe mu bikorwa.

Aya masezerano agamije gufungurira imipaka ubucuruzi bw’ibintu n’ingendo z’abantu imbere muri Afurika, isoko rigahinduka rimwe. Amb. Albert Muchanga avuga ko aya masezerano azatuma ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Africa buzamuka ku kigero cya 53% mu gihe byari bisanzwe biri kuri 16%.

Impunguke mu bukungu zivuga ko iri soko rusange rizatuma ubucuruzi muri Africa butera imbere kuri uyu mugabane no ku ruhando rw’Isi.

Komisiyo y’ubukungu ishinzwe Afurika mu muryango w’abibumbye iteganya ko aya masezerano nashyirwa mu bikorwa, bizagera mu mwaka wa 2022 yarazamuye ubucuruzi hagati ya Afurika ku kigero cya 52%.Ibihugu bifite ubukungu bukomeye nka Afurika y’Epfo, Nigeria na Misiri, byagiye bigira impungenge zo kwemeza ishyirwa mu ngiro ryayo, nyuma Misiri na Afurika y’Epfo byaje kuyashyiraho umukono.

Benshi mubakurikira iby’umugabane wa Afurika bagiye bagaragaza ko imiyoborere idahwitse y’ibihugu, imibanire mibi n’amakimbirane hagati y’ibihugu by’Afurika ari inzitizi ikomeye kuri aya masezerano.

Aya masezerano yatangarijwe i Kigali umwaka ushize
Twitter
WhatsApp
FbMessenger