Amarira n’agahinda ni byo byari ku maso yabitabiriye ishyingurwa ry’umunyamakuru Mutara Eugene-Amafoto
Ku wa kane w’iki cyumweru ni bwo Mutara Rugambwa Eugene wahoze akorera ikinyamakuru The New Times yashinguwe i Rusororo mu karere ka Gasabo.
Uyu munyamakuru wakoreye The New Times hagati ya 2003 na 2011, yitabye Imana ku cyumweru gishize azize uburwayi. Nyakwigendera yaguye mu bitaro bya Kigali CHUK.
Nyakwigendera Mutara yasize Kamukama Grace bari bamaranye amezi 10 basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore. Mu butumwa Kamukama yageneye umugabo we nyuma yo gutabaruka, yamubwiye ko bigoranye kwiyumvisha uko ubuzima buzamera batari kumwe.
Ati”Wambereye inshuti y’inkoramutima my Darling. I can’t imagine this life without you my Love. Unsigiye irungu rikomeye.”
Umuhango wo gushyingura Nyakwigendera Mutara witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, barimo Francis Kaboneka uyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu hano mu Rwanda, ArchBishop mushya w’itorero Angilikani mu Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda na Bishop Ntayomba Emmanuel.
Uyu muhango wanitabiriwe n’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana batandukanye, barimo abibumbiye mu tsinda All Gospel Today harimo; Patient Bizimana, Diana Kamugisha, Tonzi, Kavutse Olivier (Beauty For Ashes/B4A), MD, Rev Baho Isaie n’abandi.