Amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta yasohotse, yarebe hano
Kuri uyu wa 9 Mutarama 2018, ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburezi ku Kacyiru, Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ikizamini cya leta mu mwaka ushize, aho abasoje amashuri abanza batsinze ku kigero cya 86.3% naho abo mu cyiciro rusange batsinda kuri 89.9%.
Mu mashuri abanza n’abo mu cyiciro rusange bose, abakobwa bakoze ni 55.1% mu gihe abahungu bari 44.9%. Ni mu gihe mu bijyanye no gutsinda, abakobwa batsinze ku kigero cya 55.5% naho abahungu batsinda kuri 44.5%.
Mu mashuri abanza, uwabaye uwa mbere mu gihugu ni umuhungu witwa Mugisha Nsengiyumva Frank wo mu Karere ka Muhanga naho Manzi Joselyne wo muri Gasabo aba umukobwa wa mbere mu bakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange.
Mu mashuri abanza, abahungu batsinze neza amasomo yose muri rusange mu gihe mu basoje icyiciro rusange abakobwa batsinze neza kandi ku manota yo hejuru aho nibura babarwa ko mu bakobwa barindwi harimo umuhungu umwe watsinze neza.
Mu mashuri abanza, abanyeshuri baje mu cyiciro cya mbere bangana na 5.2%, aho abakobwa ari 43.9%, naho abahungu ni 56.1%. Muri rusange mu mashuri abanza, abakobwa batsinze ni 55.5% naho abahungu ni 44.5%.
Mu cyiciro rusange, Tronc Commun, abaje mu cyiciro cya mbere ni 11.14%, abakobwa ni 38.07% naho abahungu ni 61.93%. Muri rusange abakobwa batsinze ni 52.05% naho abahungu ni 47.95%.
Ushaka kureba amanota asabwa gukoresha ubutumwa bugufi bwa telefoni yandika ‘Code’ ye ahagenewe kwandikirwa ubutumwa bugufi , akohereza kuri 489. Ushobora no kujya kuri www.reb.rw ahagenewe kureba amanota akandikamo ‘Code’ ye n’icyiciro yigagamo ubundi akabona amanota yagize.