AmakuruAmakuru ashushye

Amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye yasohotse ,abasaga 89% batsinze

Minisiteri y’Uburezi nyuma yo gusohora amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ivuga ko abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye umwaka ushize, hatsinze abasaga 89%. Ibi byatangarijwe mu muhango wo gushyira ahagaragara amanota, aho iyi Minisiteri ivuga ko gutsinda mu mashuri byiyongereyeho 0,4% ugereranyije n’umwaka wa 2016.

Mu masomo asanzwe, abakobwa batsinze ku kigero cya 53,3%. Na ho abahungu bikaba 46,7%. Mu bigo bitanu bya mbere mu gihugu hazamo Groupe Scolaire ya Mwendo iri mu Karere ka Ruhango. Ku bijyanye n’amashuri nderabarezi, abanyeshuri batsinze ku kigero gisaga 92%. Mu bigo bitanu bya mbere mu gihugu hazamo Groupe Scolaire ya Mwendo iri mu Karere ka Ruhango.

 

Abanyeshuri bakopeye bahawe iminsi mirongo itatu (30) yo kujurira

Kureba amanota wabonye mu kizamini cya Leta hari uburyo bubiri:

    1. Kuri Interineti
    1. Kuri Telefone

1.Kureba amanota y’ikizamini cya Leta cy’amashuri abanza, icyiciro rusange cyangwa se Abarangije ubumenyi rusange ukoresheje Interineti kurikiza ibi bikurikira:

1) KANDA AHA UREBE RESULT

2) Mu kaboko k’iburyo, reba ahanditse “Search Results”

3) Hitamo icyiciro umunyeshuri yakoreye ikizamini (P6, S3 cyangwa S6)

4) Munsi yaho ahanditse “Registration No” wandikemo Code (inomero iranga umunyeshuri)

5) Emeza ukanda kuri Enter kuri clavier cyangwa se ukande ku gashushanyo ka loupe ukoresheje souris.

2.Kureba amanota y’ikizamini cya Leta cy’amashuri y’isumbuye ukoresheje Telefone kurikiza ibi bikurikira:

1) Andika SMS : S6+Code (inomero iranga umunyeshuri)

2) Ohereza kuri 489

Urugero:

 

Adika S604055MEG017 wohereze kuri 489

3. Kuri Telefone abarangije mu myuga n’ubumenyingiro

1) Hamagara *702*1#

2) Hanyuma ukurikize amabwiriza

Iyo ugize ikibazo uhamagara umurongo utishyurwa 4848

Twitter
WhatsApp
FbMessenger