Amani Festival yigishije byinshi istinda rya Yemba Voice
Yemba voice itsinda rya muzika rya hano mu Rwanda rigizwe n’abasore batatu ari bo (Bill Ruzima,Moses Mugabutsinze, Norbert Rusanganwa) ku nshuro yabo yambere bitabiriye iserukiramuco rya Amani Festival ribera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (DRC) mu mugi wa Goma, aba basore bavuga ko hari byinshi bungukiye muri iri serukiramuco birimo gutinyuka ndetse no kumenya uko bitwara imbere y’imbaga nyamwinshi.
Iri tsinda Yemba Voice abasore barigize ni bamwe mubanyeshuri biga mu ishuri rya muzika ryahoze ku Nyundo mukarere ka Rubavu ubu ryimukiye Muhanga.Mu mahirwe menshi bagize kuba barabashije kwitabira iri serukiramuco kuko wari umwanya wabo wo kwiga byinshi mugukomeza ubunararibonye ndetse no kwagura umuziki wabo.
Yemba Voice ni ryo tsinda ryafashije Man Martin mugitaramo cyo kumurika Album ye yise “Afro”
Moses aganira n’itangazamakuru yatangaje ko imbaga yari yitabiriye iri serukiramuco yatumye batinyuka ndetse no kumenya kuririmbira abantu batandukanye batari basanzwe bamenyereye. Iritsinda rifashwa byahasi na Mani Martin umwe mubahanzi nyarwanda bakunze kwitabira iri serukiramuco inshuro nyinshi , iki ni kimwe mugikorwa gisanaho ari icyambere bakoze cyangwa bagiyemo mu rwego mpuzamahanga.
Yemba Voice ni abasore bamenyerewe hano murwa mubitaramo bikomeye bagiye bitabira
Iserukiramuco ngaruka mwaka “Amani Festival” uyu mwaka ryitababiriwe nabahanzi batandukanye harimo Jose Chameleone, Mourice Kirya bo muri Uganda Zao, Ferre Gola, Ira Irene, Anderson Mukwe, Dub Inc bo mu Bufaransa, n’abandi benshi bagiye batandukanye. Iriserukiramuco ryatangiye mu mwaka 2014 rigamije kwimakaza umuco w’amahoro.