Amande acibwa ku makosa yo mu muhanda ashobora kwikuba inshuro icumi
Poilisi y’u Rwanda kuri uyu wa kane yatangije igenzura mu gihugu hose, rigamije kurwanya iyicwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga ibinyabiziga mu umuhanda, inavuga ko amande acibwa ku makosa yo mu muhanda ashobora kwikuba inshuro icumi.
CP Rafiki Mujiji watangije iri genzura yasobanuye ko utugabanyamuvuduko [Speed Governor] twashyizwe mu modoka zitwara abagenzi twagabanyije impanuka ku kigero cya 65%.
Yanagarutse kandi ku bashoferi batwara imodoka bibereye kuri telefoni, imwe mu ntandaro ziriho, zitera impanuka.
CP Rafiki Mujiji yagize ati : “Ntabwo dushobora kwihanganira abashoferi bakoresha telefoni batwaye ibinyabiziga kuko birangaza umushoferi bikanateza impanuka.Gukoresha telefoni mu buryo ubwo aribwo bwose mu gihe utwaye ikinyabiziga ntabwo byemewe”.
CP Mujiji yakomeje avuga ko hari ingamba zo gukomeza gusuzuma amande asanzwe acibwa abakora amakosa yo mu muhanda, aha akaba avuga ko amande ku makosa amwe n’amwe ashobora kwikuba inshuro 10.
Nubwo bavuga ibi ariko , haracyagaragara abashoferi batwara bibereye kuri Telefoni ndetse ugasanga abagenzi bagenda bafite impungenge cyane ko abashinzwe kugenzura umutekano mu muhanda batababona kuko iyo bagiye kubageraho bahita bareka kuvugira kuri telefoni.