AmakuruAmakuru ashushye

Amamiliyoni y’abaturage hirya no hino ku isi yigaragambirije ihindagurika ry’ikirere

Ku munsi w’ejo ku wa gatanu, abarurage babarirwa muri miliyoni enye bo hirya no hino ku isi bakoze imyigaragambyo ikomeye, basaba ko hari icyakorwa mu rwego rwo gukumira ihindagurika ry’ikirere.

Iyi myigaragambyo yabaga ku ncuro ya kabiri, yatangijwe bwa mbere muri 2018 n’umwana muto w’umukobwa ukomoka muri Sweden witwa Greta Thunberg.

Abigaragambya hirya no hino ku isi wasangaga bafite ibyapa bitandukanye, ari na ko baririmba Slogans zitandukanye zisaba ko ihindagurika ry’ikirere ryakumirwa.

Bamwe wasangaga bafite ibyapa byanditseho amagambo agira ati” Inzu yacu irimo ishya, ntidushobora guhagarara gusa ngo turebere.”

Uyu munsi w’imyigaragambyo watangiriye mu nyanja ya Pacific, ukomereza ku mugabane wa Aziya mbere yo kwerekeza i New York muri leta zunze ubumwe za Amerika, ahari hateraniye ibihumbi by’abaturage bigaragambyaga.

Mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi na ho yabereye imyigaragambyo ikomeye yamagana ihindagurika ry’ikirere rikomeje guteza ibibazo mu batuye isi.

Nko muri Australia, imyigarambyo yitabiriwe n’ababarirwa muri 350,000. Mu Budage imyigarambyo yakorewe mu mijyi irenga 500 igize iki gihugu, mu gihe mu gihugu cya Ghana abanyeshuri bakoreye imyigarambyo mu murwa mukuru Accra.

Ni imyigaragambyo yateguwe, mbere gato habaho inama y’umuryango w’abibumbye izabera ku kicaro cy’uyu muryango giherereye i Manhattan mu mujyi wa New York. Iyi nama izaba mu cyumweru gitaha.

Abigaragambya barasaba ko muri iyi nama hafatirwa ingamba zikomeye zafasha isi guhangana n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger