Amakuru y’incamugongo ku bakunzi b’umuziki wa Justin Bieber ushobora kutazongera kuririmba
Umuhanzi Justin Bieber,yatangaj ko ubuzima bwe bidahagaze neza nyuma yo gutahura ko ashobora kuba arwaye Palarize.
Mu butumwa uyu muhanzi yatambukije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko igice cy’iburyo ku isura ye cyafashwe na paralysie.
Yavuze ko afite ibimenyetso by’indwara ya ‘Ramsay Hunt’ aho uyirwaye ashobora kugira uburibwe mu matwi, ku isura cyangwa akaba yagira uburibwe ku munwa.
Uyu muhanzi w’injyana ya pop w’imyaka 28, yari aherutse gutangaza ko ahagaritse ibitaramo bye bya ‘Justice World Tour’ aho igitaramo cye cya mbere cyari giteganyijwe kubera i Toronto muri Canada.
Iyi ndwara Justin Bieber arwaye yibasira amatwi ikaba yatuma igice cy’isura cyangwa isura yose igira paralysie ishobora kandi gutuma uyirwaye ahura n’ikibazo cyo kutumva
Mu mashusho Bieber, yabisobanuye agira ati “Nk’uko mubibona iri jisho ntirihumbya, sinshobora kumwenyura ku ruhande rumwe, iri zuru naryo ntiribasha kunyeganyega”.
Yakomeje agira ati “Uru ruhande rwose rwabaye paralysie, ku bantu bose bababajwe no gusubikwa kw’ibikorwa byanjye murabona ko ntabasha kubikora ibi birakomeye nk’uko mubibona”.
Yavuze ko ari gukora uko ashoboye ngo yizere neza ko yakize maze akore icyo avuga ko yahamagariwe ariko ntiyatangaje igihe ashobora gukirira iyi ndwara.
Ubu ni inshuro ya gatatu Bieber asubitse ibitaramo bye aho inshuro ebyiri za mbere yagiye abisubika kubera icyorezo cya Covid-19.