Amakuru y’ibyamamare hano mu Rwanda yaranze icyumweru-AMAFOTO
Birashobokako waba utarabonye umwanya wo gusoma cyangwa kumva amakuru y’ibyamamare nyarwanda yagiye atambuka niy mpamvu Teradignews.rw yashyizeho gahunda nshya yo kujya itambutsa amakuru yingenzi yaranze icyumweru tuba turi gusoza.
Duhereye ku bahanzi Charly na Nina, abantu bataramenyekana bibye ibintu byose byari mu modoka ya Charly na Nina ubwo bari mu mujyi wa Huye kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ukwakira, 2017 bagiye gutaramira abanyeshuri mu ngendo bari gukorana na MTN bazenguruka amakaminuza.
Aba bakobwa subwa mbere bibwe kuberako no mu minsi ishize bahuye n’umutekamutwe wababeshye akazi mu Bwongereza abaka ibyangombwa byabo ngo abashakire visa bityo ahubwo abikoresha yinjira mu ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga zabo asaba abantu amafaranga.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire kuya 27 ukwakira yakoze igitaramo cyo kumurika Album ye ya 7 .Ni igitaramo yavugiyemo amabanga ye yose anashimiramo abamubaye hafi mu bibazo yaciyemo bitandukanye .
Muri iki gitaramo harimo ibyamamare bitandukanye nka Knowless numugabo we, Amag The Black nabandi.muri iki gitaramo kandi Amag The Black yatangarije kurubyiniro ko Gahongayire azaba ari Marraine mu bukwe uyu musore ari gutegura .
Mu gihe havugwaga amakuru ko Meddy yaba yasubiye muri Amerika aho asanzwe aba byaje kumenyekana ko ataribyo doreko Meddy na Safi mu bwiru bukabije bari bagiye gukora video yindirimbo bafitanye.
Meddy na Safi bahagurutse i Kigali ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 27 ukwakira 2017, berekeje I Kampala gufata amashusho y’iyi ndirimbo bakoranye ngo Meddy abone gusubira muri Amerika.
Ickie Pius Rukabuza uzwi nka Deejay Pius Yashyize hanze amashusho y’indirmbo “You got it” amajwi yakozwe na producer Iyzo Pro mu gihe amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Noisy Pricha w’ibugande usanzwe anakorera abahanzi bagiye batandukanye hariya muri Uganda.
Safi yagarutsweho cyane nitangazamakuru rya hano mu Rwanda kuberako nyuma yaho umugore wa Safi “Judith” ,asubiriye muri Canada hasohotse inkuru ica kuri Youtube ivuga ko Safi ari mu rukundo n’umukobwa witwa Sandrine Mammy uvugako akundana na Safi kandi babana no munzu. Ariko ni ibintu Safi yahakanye yivuye inyuma.
Umugabo byemewe wa Judith byemewe namategeko yatangije umuryango yise Madiba Foundation uzajya ufasha abatishoboye . Yatangiye yishyurira abantu 27 ubwisungane mu kwivuza hiyongeraho nimiryango ibiri azajya afasha mubuzima bwa buri musi.
Mu bagize Madiba Foundation harimo na mubyara we Queen Cha; Nsanzamahoro Denis umenyerewe mu gukina filime nyarwanda aho yamenyekanye nka Rwasa na Bad Rama umujyanama wa Marina .
Umuhanzi umenyerewe mu njyana ya Dancehall, Mukasine Asinah abicishije kuri Instagram muri iki cyumweru turi gusoza yagaragaje ifoto yavuzweho nabantu benshi igaragaza amabere.
Iyi gahunda yamakuru yaranze icyumweru twayisabwe numukunzi wa Teradignews abicishije mubutumwa kuri facebook. Niba nawe wifuzako hari amakuru twakugezaho watwandikira cyangwa ukandika ubutumwa ahabugenewe. Amazina yawe agirwa ibinga