AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Amakuru mashya ku rubanza rw’ abashinjwa guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi

Kuri uyu wa mbere tariki 26 Kanama 2024 ubutabera bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwaburanishije abantu 51 baregwa ibyaha binyuranye birimo n’ icyo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa leta ya Kinshasa, igikorwa cyabaye mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 19 Gicurasi uyu mwaka, Igikorwa bivugwa ko cyarimo abanyekongo n’abanyamahanga.

Ni mu rubanza ruregwamo abari mu gitero cyavugaga ko kigamije gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, muri uru rubanza hakaba hakiriwe icyifuzo cy’abaregera indishyi barimo uruhande rusaba indishyi ya miliyoni 250 z’amadolari y’Amerika.

Ubu busabe bw’abasaba indishyi, bwatangiye gutangwa kuri uyu wa mbere tariki ya 26/08/2024, ubwo hakomezaga uru rubanza ruregwamo abantu 51. Ku mpande za gisivile, buri rumwe rusaba indishyi ibarirwa mu mamiliyoni y’amdolari kubera ibyanditse yaba ibikorwa bifatika, ndetse n’ibikora ku marangamutima.

Repubulika ya demokarasi ya Congo yabaye uruhande rwa mbere muri izi, rwafashe ijambo, aho rurengera indishyi z’ibikorwa bifatika byangirika ndetse n’ibyahungabanye bijyanye n’amarangamutima, aho rwasabye indishyi ya miliyoni 250 USD.

Urukiko kandi rwanakiriye ubusabe bwa Stephie Elonga , umugore wa nyakwigendera Kevin Tamba, aho we n’abana be basabye indishyi ya miliyoni 20 z’amadolari, Na none kandi uruhande rugizwe n’abantu bishyize hamwe, barimo Ephraim Mugangu, Maguy Mata n’abandi batandukanye; basabye ko Marcel Malanga wari uyoboye iki gitero we na bagenzi be bahamwa n’ibyaha.

Izindi mpande zinyuranye zasabye ko ibyangiritse bigomba gusanwa n’abantu batandukanye barimo Faustin Egwake, Kadima Franck na Kalala Ilunga, Inshuti ya Kevin Tamba.

Bamwe mu baregwa na bo basabye guhabwa indishyi, kubera ibyo bakorewe nk’iyicarubozo bavuga ko bakorewe n’inzego z’ubutasi kandi ko byabereye aho bari bafungiwe.

Uru rubanza ruregwamo abantu 51, baregwa ibyaha binyuranye birimo iterabwoba, gutunga imbunda z’intambara mu buryo butemewe n’amategeko, kugambirira kwica ndetse no kwihuza hamwe hagamijwe gukora ikibi.

Igitero cyo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa leta ya Congo iyobowe na Felix Tshisekedi cyburijwemo n’ingabo z’igihugu ndetse n’inzego zishinzwe umutekano, ubwo cyaberaga ku rugo rwa Ministiri w’ubucuruzi Vital Kamerhe mu gace ka Gombe gaherereye mu majyaruguru y’umurwa mukuru Kinshasa hafi y’ibiro bya Perezida Felix Tshisekedi.

Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Kongo, nicyo cyatangaje ko cyaburijemo umugambi wo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi kibinyujije mu muvugizi wa cyo Jenerali Sylvain Ekenge, ubwo yabitangazaga abinyujije kuri Televiziyo y’igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger