Amakuru kuri Mwiseneza Josiane bivugwa ko yatewe inda
Mwiseneza Josiane wabaye ikimenyabose mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 abikesha kujya kwiyamamariza i Rubavu yagiye n’amaguru mu gihe abandi babaga bari mu mamodoka ahenze biravugwa ko yatewe inda akajya kwihisha kugira ngo abantu batabimenya.
Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryasize Josianne abaye Miss Popularity.
Iyi nkuru yatangiye kuvugwa ku rubuga rwa Youtube, ababivugaga babishingiraga ku kuba atakiboneka, aya makuru yamaganwe na Manager we Sunday Justin, yavuze ko na bo babyumvise ariko ko ari ikinyoma ahubwo Josiane yabaye aruhutse ari yo mpamvu atakigaragara.
Mu minsi itatu ishize twagerageje kuvugana na Miss Josiane ntibyadukundira kuko telefoni ye itari iri Ku murongo.
Mu kiganiro kigufi kuri telefoni na Sunday Justin yagize ati ” Ntabwo ari byo tuba twabaretse ngo bavuge. Mu by’ukuri impamvu bari gutanga ngo ni uko ataboneka. Ese nkubaze umuntu wese utaboneka aba atwite? Ukuri ni uko Josiane ari mu kiruhuko hashize nk’ibyumweru bibiri. Twabiganiriyeho yaba we, yaba umuryango we twemeza ko akwiye kuruhuka akicara agatuza nta bya telefone cyangwa imbuga nkoranyambaga ikiruhuko nikirangira muzamubona. Abakeneye kumenya amakuru ye bayambaze bareke guhimba ”
Mwiseneza Josiane yagize igikundiro cyane muri Miss Rwanda, abantu benshi bagiye bamwizeza kumufasha ndetse bamwe bakanamuha amasezerano y’imikoranire atandukanye.
Afite umushinga wo kurwanya igwingira ry’abana ari na wo yinjiranye muri Miss Rwanda yiyamamaza.
Amasezerano ya Mwiseneza Josiane n’uyu Manager we Sunday Justin biteganijwe ko azamara igihe cyose azaba agifite ikamba rya Miss Popularity ndetse akaba ashobora kongerwa.