AmakuruImyidagaduro

Amakuru ku irushanwa rya Miss Rwanda 2019

Mu gihe umuntu yavuga ko Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane, ari gusogongera ku minsi ye ya nyuma yambaye ikamba, amakuru mashya ahari kugeza ubu ni uko irushanwa ryo gushaka uzamusimbura muri 2019 ryigijwe imbere bitandukanye n’igihe ryaberaga.

Ubusanzwe, amajonjora yo gushaka abakobwa bazahagararira intara zabo mu irushanwa ryo gushaka uzaba Miss Rwanda, yatangiraga mu kwezi k’Ukuboza cyangwa mu ntangiriro za Mutarama, uwambitswe ikamba akamenyekana muri gashyantare, ubu ntabwo ariko bizagenda kuko iri rushanwa rikomba gutangira mu Ugushyingo ku itariki itari yamenyekana neza mu gihe biteganyijwe ko uzasimbura Miss Iradukunda Liliane azatorwa muri Mutarama 2019 aho kuba muri gashyantare 2019.

Impamvu ni uko abategura iri rushanwa ngarukamwaka rya Miss Rwanda, bashaka guhuza iri rushanwa nandi marushanwa mpuzamahanga abaje ku isonga bitabira, barifuza ko Miss World iba mu Ukuboza ari cyo gikorwa cya nyuma Miss Rwanda yajya yitabira mu mwaka aba afitemo ikamba.

Uwabaye Miss Rwanda uwo mwaka azajya ava muri Miss World ahita atanga ikamba . Nta byinshi abategura Miss Rwanda batangaza kuri izi mpinduka ahubwo bavuga ko byinshi bazabitangariza mu kiganiro bazagirana  n’itangazamakuru mu Ugushyingo 2018.

Miss Iradukunda Liliane ari gukora bimwe mu bikorwa yiyemeje gukora ubwo yiyamamazaga

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger