AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Amakuru ashyushye: Abarwanyi 10 b’umutwe wa FLN urwanya Leta y’u Rwanda bafashwe mpiri

Mu bikorwa bya gisilikare byo kurandura imitwe yitwaje intwaro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, mu ntara ya Kivu y’amajyepfo byafatiwemo abarwanyi 10 b’umutwe wa FLN.

Ibi byabaye kuwa Gatandatu no ku cyumweru 30 na 31 Ukwakira 2021, Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC bafatiye abarwanyi 10 bafite inkomoko mu Rwanda bafatiwe muri Teritwari za Kalehe na Kabere muri Kivu y’Amajyepfo.

Pascal Cimana umuyobozi wungirije wa Teritwari ya Kalehe mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune ducyesha iyi nkuru, yavuze ko izi nyeshyamba ziyemerera ko ari abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu babanaga na Gen. Habimana Hamada.

Abo barwanyi bafatiwe mu bikorwa bya gisirikare byakozwe mu duce twa Irambi-Katana, Kabare na Kasheke.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko aba barwanyi uko ari 10 bafungiwe mu kigo cya gisirikare cya Nyamunyunyi aho biteganyijwe ko boherezwa mu Rwanda mu gihe cya vuba.

Ku ruhande rwa Teritwari ya Kabare, Thadée Miderho Umuyobozi wayo we yavuze ko izi nyeshyamba z’abanyarwanda zari zimaze igihe zigaragara mu midugudu ya Kahuzi-Biega hafi ya Pariki y’igihugu.

Umuyibozi wa Sosiyete Sivili muri ako gace yatangaje ko muri aba barwanyi bafashwe harimo abagaragaye bakomerekejwe n’amasasu nyuma yo kugerageza kwirwanaho bahangana n’ingabo za Congo Kinshasa.

Ubuyobozi muri Kivu y’Amajyepfo bwashimiye ibikorwa by’ingabo ndetse bunahamagarira abaturage gukomeza gutanga amakuru no gukoranira hafi n’ingabo z’igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger