Amakipe y’ibihugu 9 muri 32 yamaze gukatisha tike y’igikombe cy’Isi cya 2022
Mu gihe amakipe y’ibihugu akomeje gukora ibishoboka byose ngo arebe ko yajya muri Qatar mu mikino y’igikombe cy’Isi umwaka utaha amakipe amwe namwe akomeje gutungurwa cyane andi agera ku ntego zayo.
Amakipe y’ibihugu nka Germany, Denmark na Brazil niyo yabonye tike yo guhatanira igikombe cy’Isi bwa mbere.
Ikipe y’igihugu ya Espagne n’iya Sérbie ziri mu makipe yaraye akatishije itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amajonjora yo ku mugabane w’u Burayi.
Sérbie yari yasuye Portugal zanganyaga amanota mu mukino wa nyuma wo mu tsinda A Portugal yasabwaga kunganya igahita ikatisha itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.
Byasabye umunota wa kabiri w’umukino wonyine ngo Portugal ifungure amazamu biciye kuri Renato Sanchez.
Umunota wa 35 w’umukino wari uhagije ngo Sérbie yakinaga umupira wo ku rwego rwo hejuru yishyure biciye kuri kabuhariwe Dusan Tadic. .
Gutsinda uyu mukino byatumye Serbia yarushaga Portugal mu buryo bugaragara yuzuza amanota 20, ihita inakatisha itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.
Icyizere cya Portugal cyo kubona itike y’Igikombe cy’Isi cyo kizashingira k’uko izitwara mu mikino ibiri ya kamarampaka iteganyijwe muri Werurwe umwaka utaha.
Indi kipe yakatishije itike y’Igikombe cy’Isi ni Espagne yabigezeho itsinze Suède igitego 1-0.
Igitego cyo ku munota wa 86 w’umukino cyari gihagije ngo Espagne ifite Igikombe cy’Isi cya 2010 ikatishe itike y’icya 2022 cyo muri Qatar.
Kugeza ubu ibihugu 9 muri 32 bizakina Igikombe cy’Isi ni byo bimaze kumenyekana. Ibyo ni Qatar, u Budage, Denmark, Brésil, u Bufaransa, u Bubiligi, Croatie, Espagne , Sérbie .
Biteganyijwe ko mu mwaka 2026 amakipe ahatanira igikombe cy’Isi azava kuri 32 akagera kuri 48 mu mikino izaba ikinirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Canada na Mexico.