AmakuruAmakuru ashushye

Amakipe ya Rayon Sports na Gasogi United ashobora gusezera muri Shampiyona uyu mwaka

Ku wa kabiri  taliki 04 Mutarama 2022 nibwo FERWAFA yakoranye inama n’amakipe agize ikiciro cya mbere n’icya kabiri yaba mu bagore n’abagabo yareberaga hamwe ingamba zo kwirinda Covid-19 zigomba gushyirwa mu bikorwa ubundi shampiyona igakomeza.

Muri izo ngamba harimo kuba abakinnyi b’ikipe bagomba kujya bakina ariko baba mu mwiherero mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza Covid-19 ndetse harimo kubapimisha buri masaha 48 n’ibindi bitandukanye.

Nyuma y’ibyavuye muri iyo nama bitavugwaho rumwe Rayon Sports yo  ivuga ko yamaze kumenyesha FERWAFA ko nta bushobozi yabona bwo gukina shampiyona abakinnyi baba mu mwiherero kuko batangiye umwaka w’imikino barateguye ingengo y’imari izakoreshwa kandi ibyo kuba mu mwiherero bakaba batarabiteganyaga.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza  aganira na Radio Fine FM yatangaje ko bamaze kwandikira FERWAFA bayimenyesha ko batashobora gushyira abakinnyi mu mwiherero.

Yagize ati “Twe nka Rayon Sports nta bushobozi bwo kujyana ikipe mu mwiherero ngo tuyipimishe buri masaha 48 ndetse no kugira imodoka ihoraho.Urebye ibihe turimo ubwo bushobozi ntabwo twabubona.

Impamvu tubivuga irumvikana kuko iyo shampiyona ijya gutangira ikipe iteganya Ingengo y’Imari ikavuga iti tuzakoresha aya n’aya.Murabizi aho Rayon Sports yakuraga ni mu bafana ariko nta bafana bacyinjira ubu hashize imyaka 2.

Icyabagaho n’ukwirwanaho tukareba ko twahangana mu buryo butoroshye.Muri iki gihe ibyashyizweho mu kwirinda Covid-19 nka Rayon Sports ntitwabasha gukina ikipe iba mu mwiherero.”

Ku rundi ruhande Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles “KNC” yatangarije Royal Fm ko aya mabwiriza nadahinduka biteguye gusezera shampiyona.

FERWAFA yatangaje ko abanyamuryango babagaragarije ko ari byiza kwibanda ku buzima bw’abakinnyi, abatoza, abayobozi b’imikino (Match Officials) kimwe n’abandi bitabira imikino, ariko bagaragaza ko badafite ubushobozi bwo guhita bajya mu mwiherero, bityo bakeneye kubanza kubiganiraho n’abafatanyabikorwa babo ndetse n’abandi bafatanya mu buyobozi bwa buri munsi bw’amakipe bakazamenyesha Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA bitarenze uyu wa gatatu tariki ya 05 Mutarama 2022.

Ikomeza ivuga ko ibitekerezo byose byatanzwe bizanyuzwa muri Komite Nyobozi ya FERWAFA mu gihe cya vuba kugirango ibikorere ubugororangingo bibone gushyikirizwa Minisiteri ya Siporo kugirango imikino y’umupira w’amaguru isubukurwe bidatinze.

Muri Rayon Sport baravuga ko nta mafaranga yo kuba mu mwiherero bateganyije
Kakooza Nkuriza Charles “KNC”  yatangaje ko aya mabwiriza nadahinduka biteguye gusezera shampiyona.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger