Amakipe azakina igikombe cy’Isi 2018 yaramenyekanye, menya byinshi bizabera mu gikombe cy’Isi
Amakipe yose 32 azakina imikino yanyuma y’igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu gihugu cy’Uburusiya yaramenyekanye, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi FIFA yanatangaje ibihembo bizatangwa muri iki gikombe.Tombola y’igikombe cy’Isi ikazaba tariki ya 1 Ukuboza 2017 muburusiya.
Ubusanzwe amakipe yose yo mu migabane itadukanye arahura ariko agahura muri buri mugabane , aha nukuvugango amakipe yo mu mugane umwe arahura noneho hakavamo ayambere yitwaye neza akaba ariyo asohokera umugabane wabo bitewe numubare w’ibihugu FIFA yakira mu gikombe cy’isi.
Kugirango byumvikane neza , muri Amerika y’Epfo hakirwa amakipe y’ibihugu 4,Kumugabane wa Asiya ni ibihugu 5, kumugabane w’iburayi ni ibihugu 13, muri Amerika y’amajyaruguru ni ibihugu 3 naho kumugabane wa Afurika ni ibihugu 5.
Dore rero ibihugu byose uko ari 32 bizakina igikombe cy’Isi 2018 mu Burusiya
Amerika y’Epfo: Brazil, Argentine, Colombie, Pérou.
Asie : Arabie Saoudite, Iran, Japon, Corée du Sud, Australie.
Uburayi : Ububiligi, Espagne, Ubudage, Ubwongereza, Pologne, Iceland, Serbie, Ubufaransa, Portugal, Ubusuwisi, Croatie, Suède, Danemark.
Amerika ya ruguru n’ibihugu bya caraibe : Mexique, Costa Rica, Panama.
Afurika : Tunisie, Maroc, Misiri, Nigeria, Sénégal.
FIFA isanzwe iba ifite mu nshingano ibikorwa byose bigaragara mu gikombe cy’isi iherutse gutangaza akayabo kamafaranga azakoreshwa mu gikombe cy’isi . FIFA yatangaje ko miliyoni 791 z’amadorali ya Amerika nukuvuga asaga 675.403.260.000 FRW ariyo azakoreshwa mu gutegura igikombe cy’Isi.Iyi ngengo yimari yiyongereyeho 40% ugereranyije n’igikombe cy’isi giheruka cya 2014 cyabereye muri Brazil.
Uburyo amakipe 32 azakina iri rushanwa agabanyije mu dukangara:
Agakangara ka 1 : Uburusiya, Ubudage, Brazil, Portugal, Argentine, Ububiligi, Pologne, Ubufaransa.
Agakangara ka 2 : Espagne, Pérou, Suisse, Ubwongereza, Colombie, Mexique, Uruguay, Croatie.
Agakangara ka 3 : Danemark, Iceland, Costa Rica, Suède, Tunisie, Misiri, Sénégal, Iran
Agakangara ka 4 : Serbie, Nigeria, Japon, Panama, Maroc, Korea y’Epfo, Arabie Saoudite, Australia.
Ikipe izegukana igikombe cy’isi izahabwa miliyoni 38 z’amadorali ya Amerika nukuvuga asaga miliyari 32 zamafaranga y’u Rwanda (32.446.680.000 FRW) ni mugihe kandi Ikipe izaba iya kabiri izahabwa miliyoni 28 z’amadorali ya Amerika. Ni asaga miliyari 23 uyashyize mu manyarwanda(23.908.080.000 FRW).
Ikipe izegukana umwanya wa gatatu yo izahabwa miliyoni 24 z’amadorali ya Amerika mugihe kandi iya 4 izahabwa miliyoni 22 z’amadorali ya Amerika .
Amakipe azaviramo muri kimwe cya kane cy’irangiza ntabwo azataha atariye kuri aka kayabo kamafaranga kuberako buri imwe izahabwa miliyoni 16 z’amadorali ya Amerika . Izizaviramo muri kimwe cya munani zizahawa miliyoni 12 z’amadorali ya Amerika .
Buri kipe izitabira igikombe cy’isi, byibuze amake izahabwa ni miliyoni 9,5 z’amadorali ya Amerika kuko FIFA izagenera buri kipe miliyoni n’igice y’Amadorali ya Amerika yo kuyifasha mu myiteguro (1.280.790.000 FRW).
FIFA kandi izatanga miliyoni 209 z’amadorali ya Amerika ku makipe anyuranye nukuvuga aho abakinnyi bakina mu ikipe y’igihugu baba baturutse (Clubs) azatanga abakinnyi bazitabira igikombe cy’isi bahagarariye ibihugu byabo. Miliyoni 134 niyo azatangwa mu bwishingizi bw’abakinnyi b’amakipe. Azahabwa amakipe afite abakinnyi bazagirira ibibazo muri iki gikombe cy’isi cya 2018 mu Burusiya.
Impinduka zabaye muri iki gikombe cy’isi kizakirwa nigihugu cy’Uburusiya nuko ikipe y’igihugu y’Ubutariyani itazagaragara muri iyi mikino nyuma yo gusezererwa na Suede mu mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Isi , Nyuma yimyaka 60 Ubutariyani bwitabira imikino ya nyuma yigikombe cy’Isi ubu ntibuzahagaragara.
Ubudage nibwo bwatwaye igikombe cy’Isi cya 2014 cyabere muri Brazil , Ubudage butsindiye Argentine ku mukino wa nyuma.
Wagura itike yo kuzareba Imikino y’igikombe cy’Isi unyuze hano :http://www.fifa.com/worldcup/news/y=2017/m=11/news=2018-fifa-world-cup-ticket-sales-resume-on-fifa-com-622-117-allocated-2919985.html
Stade ndetse n’imijyi izakira imikino ny’igikombe cy’isi Iki nicyo gikombe gihabwa ikipe yegukanye igikombe cy’isi