Amakipe 16 agomba kwitabira CECAFA Kagame Cup yamenyekanye
Mu gihe habura iminsi mike ngo hano mu Rwanda hatangire irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, amakipe 16 agomba kwitabira iri rushanwa yamaze kumenyekana.
Ni amakipe atagaragaramo AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byavugwaga ko izitabira iri rushanwa. Ikipe ya Zesco United yo muri Zambia byari byavuzwe ko na yo izitabira, gusa na yo ntabwo iri muri ariya makipe yamaze kwemezwa.
Muri iri rushanwa rigomba gutangira ku wa 07 Nyakanga, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe atatu. Aya ni Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize, APR FC yabaye iya kabiri na Mukura VS yarangije shampiyona ari iya gatatu.
Andi makipe agomba kwitabira iri rushanwa arimo Gor Mahia FC na Bandari FC zo muri Kenya, Azam FC na KMC zo muri Tanzania, TP Mazembe na DCMP zo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, KCCA na Proline FC zo muri Uganda, Atlabara FC yo muri Sudani y’Amajyepfo, Green Buffaloes yo muri Zambia, FC Heegan yo muri Somalia, FC Ports yo muri Djibout na KMKM yo muri Zanzibar.
Azam FC yo muri Tanzania ni yo iheruka gutwara CECAFA Kagame Cup y’umwaka ushize, nyuma gutsinda ku mukino wa nyuma Simba SC ibitego 2-1.