AmakuruAmakuru ashushye

Amakimbirane yo mu miryango ari ku isonga y’igwingira ry’abana- inkuru irambuye

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba bagaragaje ko amakimbirane mu miryango ari imwe mu ntandaro z’ikibazo cy’igwingira ry’abana, basaba ko hongerwa ubukangurambaga no kwigisha abategura gushinga imiryango.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yavuze ko amakimbirane yo mu miryango ari ikibazo gihangayikishije kuko ari intandaro y’ibindi bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda.

Ati “Ntabwo urugo umugabo n’umugore baraye barwana, abana bazajya kwiga, abo bana nibo usanga bataye ishuri bakajya mu muhanda, nibajya no kwiga baraye mu nduru ntibazafata, nibwo uzasanga abana batitaweho barwaye bwaki, barwaye amavunja, harimo ibintu byinshi by’ibibazo bishamikiye kuri iki kibazo.”

Umuyobozi w’Ubushinjacyaha mu Ntara y’Iburengerazuba, Rusanganwa Augustin, avuga ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa kiganje mu byaha bigaragara muri iyo Ntara, kandi kikaboneka cyane mu bashakanye.

Yasobanuye ko ikindi gitera ibi bibazo ukutumva neza ireme ry’uburinganire n’ubwuzuzanye n’ikoreshwa ry’umutungo, asaba ko mu mashuri hongerwamo isomo ry’indangagaciro.

Ati “Amashuri yigisha ubumenyi ariko ntabwo yigisha ubwenge. Ubwenge buva mu muryango no mu madini kandi kubera imiterere y’akazi muri iyi minsi, ababyeyi ntibakibona umwanya wo kuba hamwe n’abana babo. Umwanya munini abana bawumara ku mashuri. Amadini nayo asa nk’ayataye inshingano, ahanini yigisha ibitangaza aho kwigisha indangagaciro.”

Umuyobozi mu Idini ya Islam muri iyo ntara, Sheikh Mugabonake, yavuze ko ari ngombwa ko abagiye gushinga imiryango bigishwa kandi bakaganirizwa.

Ati “Nasanze abana benshi bagwingira baboneka muri ya miryango ifitanye amakimbirane. Icyo mbona cyakorwa ni uko abagiye gushinga imiryango bajya bigishwa bakanaganirizwa indangagaciro kuko abenshi usanga bajya gushinga imiryango bari bagikeneye kurerwa.”

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu ntara y’iburengerazuba, Kayitesi Dative, asanga gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga ari kimwe mu bibangamira indangagaciro n’imyifatire mbonezabupfura.

Ati “Amabanga yo mu rugo, mu buriri ntakwiye gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga”.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, abana 40% bafite ikibazo cy’igwingira. Mu karere ka Ngororero abana bagwingiye ni 50,5% bavuye kuri 59% mu 2015, Nyabihu bakaba 49,5%, Rubavu bakaba 42%, naho Rutsiro bakaba 44,4%.

Mu Karere ka Nyamasheke abana bagwingiye bariyongere kuko mu 2015 bari 34%, ubu bakaba ari 37,7%.

Muri Karongi abana bagwingiye baragabanutse bava kuri 49,1% bagera kuri 32,4% mu gihe mu Karere ka Rusizi abana bagwingiye bavuye kuri 34% ubu bageze 30,7%.

Inkuru ya IGIHE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger