AmakuruUbukungu

Amajyepfo:Barataka ibihombo kubera umuriro w’amaahanyarazi bahawe

Bamwe mu baturage bo mu ntara y’Amajyepfo bavuga ko bari guhura n’ibihombo bituruka ku muriro utagira ingufu bahawe ukaba uza mu byiciro ukabatwikira ibikoresho.

Aba baturage agaragaza ko bahawe umuriro w’amashanyarazi udafite ingufu ku buryo aho kubabera igisubizo ahubwo wangiza bimwe mu bikoresho byabo bikabatera ibihombo.

Ni mu gihe iyo Ntara ihagaze ku gipimo cya 79% mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi.

Santire y’ubucuruzi yo ku cyapa mu rugabano rw’Akarere ka Nyanza na Huye, ni imwe muzahawe umuriro w’amashanyarazi mu myaka 10 ishize.

Iki gihe habarizwaga ibyuma bisya 2 ariko ubu hamaze kugera 14, kubera iterambere rimaze kuhagera, abahakorera ubucuruzi bashimangira ko ubu umuriro bafite utagifite ingufu.

Ikibazo cy’umuriro udafite ingufu kigaragara hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo aho bamwe usanga bafite umuriro badashobora no gucagingaho ndetse abandi ngo ukagenda buri kanya, wagaruka ukazana ubukana ukabatwikira ibikoresho.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, EDCL muri sosiyete ishinzwe ingufu, REG, busobanura ko bwatangiye kuvugurura imiyoboro itanga amashanyarazi afite ingufu hose mu gihugu.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu kigo, EDCL, Esdras Rugira yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko mu Ntara y’Amajyepfo hari imishinga yatangiye ndetse n’iteganywa gutangira igamije kongerera ingufu ku muriro uhabwa abaturage.

Kuri ubu mu Ntara y’Amajyepfo habarurirwa ingo zisaga ibihumbi 799, muri zo umuriro umaze gukwirakwizwa mu ngo zisaga ibihumbi 632 ku kigero cya 79% aho ingo ibihumbi 376 bangana na 48% bafatira ku muyoboro mugari naho ingo zisaga ibihumbi 226 bangana na 31% bakoresha imirasire.

Akarere ka Muhanga niko kaza imbere mu Majyepfo na 98.4% naho Gisagara ikaza inyuma na 64% mu gukwirakwiza umuriro mu baturage.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger