AmakuruPolitiki

Amajyaruguru:RRA yagaragarije abasora ibyagezweho inakomoza ku mbogamizi zakosowe

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2024, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), cyashimiye abasora bo mu ntara y’Amajyaruguru kinabamurikira ibyagezweho n’ibiteganwa byose bikozwe ku bufatanye bwayo n’abasora.

Ni umuhango wabereye muri iyi ntar mu karere ka Musanze, witabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abasora baturutse.mu turere dutanu tugize iyo ntara aho wari ufite insanganyamatsiko “EBM yanjye ,Umusanzu wanjye.”

Muri uyu muhango hagaragajwe umusaruro wagezweho mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda ndetse n’umujyi wa Kigali,.mu misoro yeguriwe uturete muri Miliyari.

Umujyi wa Kigali muri uyu mwaka winjije Miliyari 41.0 , mu gihe wari wihaye intego ya Miliyari 44.5 bingana na 105.4% ,izamuka rikaba ari 11.6%.

Intara y’Uburasirazuba uinjije Miliyari 12.8 ku ntego ya 12.9, bingana 100.7%, izamuka rikaba 4.1%.

Amajyepfo yinjije Miliyari 11.5 ku ntego ya 11.9 bingana na 96.7%, izamuka ni -1.0%.

Uburasirazuba bwinjije Miliyari 14.8 ku ntego ya 14.0, bingana na 94.4%, izamuka ni -4.3%.

Amajyaruguru yinjije Miliyari 6.7 ku ntego ya 7.3, bingana na 91.6%,izamuka ni -12.1%.

Mu ntara zose z’igihugu muri iyi misoro hinjiye Miliyari 89.7, ku ntego ya 88.0,bingana n’101.9%,izamuka muri uyu mwaka rikaba 3,7%.

Mu bikorwa byagezweho mu mwaka wa 2023-2024, Ubuyobozi bwa RRA bwavuzemo amategeko yavuguruwe n’amateka ya Minisitiri yashyizweho, agamije korohereza abasora n’amavugurura atandukanye mu ikoranabuhanga agamije koroshya imitangire ya serivise nko : Guhagarika TIN z’ubucuruzi bishyingiye mu ikoranabuhanga, hashyizweho sisitemu yoroshya kohereza, kwakira no gusubiza amabaruwa, horohejwe ibisabwa kubashaka kwishyura ibirarane by’imisoro, Kwandukura TIN zitakoze no kuzikuraho ibihano zaciwe na sisitemu y’ikoranabinga.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu ntara y’Amajyaruguru Mukanyarwaya Donatha yashimiye abaora ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu aboneyeho no kunenga abahunga imisoro.

Ati:” Turashimira abasora kuko bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu ariko nanone tukanenga abahunga imisoro kuko baba birengagije uruhare rwabo muri iryo terambere, bicira isoko bagenzi babo bageranye mu bucuruzi bagurisha ku biciro biri hasi, akaba ariyo mpamvu dusaba buri mucuruzi kuba ijisho rya mugenzi we kuko aribyo bose babasha kugendera ku murongo umwe”

Niwenshuti Ronald komiseri mukuru wa RRA, yavuze ko gushimira abasora ari igihe cyiza cyo kwereka Abanyarwanda n’abasora umusaruro wavuye mu gukusanya imisoro, kubamurikira bimwe mu byo imisoro yagejeje ku gihugu, no kungurana ibitekerezo ku byanozwa mu mikoranire y’ikigo cy’imisoro n’amahoro hamwe n’izindi nzego.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, mu ijambo rye yagarutse ku kamaro ko gushimira abasora, aho yashimangiye ko barushaho kubahiriza inshingano zabo no kwishimira ibyagezweho biturutse mu misoro iba yakusanyijwe Yanasabye abaguzi kuzirikana kwaka inyemezabuguzi ya EBM kuko hari n’ishimwe ribagarukira.

Ibi yabikomojejo anasaba impande zombi muri iyi ntara kwirinda ibikorwa bya magendu n’ibindi bihungabanya ubukungu bw’Igihugu.

Kwizihiza umunsi w’Abasora mu Ntara y’Amajyaruguru byaranzwe kandi no guhemba Abasora bahize abandi mu kuzuza neza inshingano zabo mu mwaka w’ingengo y’imari 2023-2024

Mu karere ka Gicumbi hashimiwe Dusangire ubuzima Ltd, muri Burera hashimirwa Cooperative Baho Neza Butaro, muri Musanze hashimirwa Cooperative SOCOH ltd isanzwe icuruza ibicuruzwa bisembuye, muri Rulindo hashimirwa Cooperative ya RUCUSEC itanga serivisi z’isuku n’umutekano na ho muri Gakenke hashimirwa Cooperative Abakundakawa Rushahi.

Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa ni Guverineri Mugabowagahunde Mourice. Iki gikorwa cyitabiriwe kandi na Komiseri Mukuru wa RRA, Bwana Niwenshuti Ronald, Abayobozi mu nzego zitandukanye, mu Ntara y’Amajyaruguru, Inzego z’Umutekano n’abasora bo mu ngeri zitandukanye.

Mu mwaka wa 2024/2025 RRA yahawe intego yo gukusanya miliyari 3,061.2 Frws zihwanye na 54% by’ingengo y’imari y’igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger